Kwirekura,gutungurana…bimwe mu byaranze igitaramo cya Meddy -Amafoto

Mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Mutarama 2019  nibwo umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy yakoze igitaramo gikomeye yerekaniyemo umukunzi we Sosena Afesa [Mehfire] ndetse na murumuna we bavukana imbere y’imbaga yabafana bari baje ku mutera ingabo mu bitugu. Iki gitaramo cya East African Party kiba ngarukamwaka, kitabiriwe ku buryo bukomeye dore ko cyanitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance ndetse na Uwihanganye Henry Jado, Umunyamabaga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu. Mu bahanzi bafatanyije na Meddy harimo Bruce Melodie,Buravan, na Social Mula bose bashimishije abafana kuburyo bufatika. Muri iki gitaramo Meddy yaboneyeho umwanya wo kwereka abafana  umukunzi we Mimi wagaragaye mu mashusho y’indirimbo  “Ntawamusimbura”. Meddy ntiyakunze kwerura iby’urukundo rwe n’uyu mukobwa wo muri Ethiopia. Yashimangiye iby’umubano we n’uyu mukobwa amuzana mu Rwanda mu gitaramo cyiswe “East African Party”. Umuhanzi Meddy wari umuhanzi w’imena  mu baririmbye yageze kurubyiniro ahagana i saa yine n’iminota mirongo ine (22h40′) aririmba indirimbo ze zakunzwe kugeza ubwo yasozaga igitaramo mu ma saa sita zijoro.  

from bwiza.com http://bit.ly/2Sw5JxJ
via IFTTT

No comments:

Post a Comment