Ubuhamya bwa Carl Wilkens, umwe mu banyamerika bacye bagumye mu Rwanda muri jenoside

Umunyamerika Carl Wilkens, umwe mu banyamahanga bacye basigaye mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aravuga ko bitoroshye guhindura amateka mabi ariko igihugu cy’u Rwanda gishobora kuba urugero rwiza. Ibi akaba yabitangarije mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Kane muri Andrews University nk’uko tubikesha heraldpalladium.com.

Wilkens avuga ko benshi mu Banyamerika batekereza jenoside iyo batekereje u Rwanda aho gutekereza uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma ya jenoside yo mu 1994.

Carl Wilkens yari umwe mu Banyamerika bacye basigaye mu Rwanda muri jenoside yatangiye muri Mata 1994 igahitana ubuzima bw’abantu basaga miliyoni. Kuri uyu wa kane, itariki 28 Nzeri mu rusengero rwa Pioneer Memorial Church rwo muri Andrews university, yavuze ibyo yabonye mu Rwanda mu kiganiro cyari cyahawe umutwe mu Cyongereza ugira uti: “Finding Allies Among the Enemy”;ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko: “Gushakira inshuti mu banzi”.

Wilkens wari umukozi mu bijyanye n’ubutabazi w’Umuryango w’Abadivantisiti uharanira iterambere, ADRA, yari amaze imyaka 4 aba mu Rwanda ubwo jenoside yabaga. Mu gihe umugore we, abana ndetse n’abandi banyamerika bahungaga yumvise agomba gusigara mu Rwanda agakora ibishoboka byose agafasha inshuti ze.

Uyu mugabo yagize ati: “U Rwanda ni agahugu gato keza…hari ibintu byinshi byo kwishimira mu RRwanda, ariko kenshi biragorana kubyishimira utazi jenoside.”

Wilkens avuga ko jenoside yakozwe na bamwe mu bagize ubwoko bw’abahutu bishe bagenzi babo bo mu bundi bwoko bw’Abatutsi.

Ati: “Aya matsinda abiri yarakundanaga kurusha uko yanganaga. Barashyingiranwe baranakorana, ariko umuryango waje kurogwa n’itsinda ryo hanze

Avuga ko iri tsinda (abateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside) ryabashije gushyira ubwoba u mitima no mu ntekerezo by’abaturage…ku buryo babumvishije ko isi yaba nziza bagenzi babo batayiriho.

Wilkens yavuze ko yamaze mu Rwanda ukwezi jenoside yaratangiye atagamije kurinda urubyiruko rw’Abatutsi rwabanaga n’umuryango we n’abandi bari bahuje imyemerere, ahubwo ko yashakaga no gukora ibishoboka agafasha abaturage bose muri rusange.

Nk’uko umutwe w’ikiganiro yatanze wavugaga, ngo byabaye ngombwa ko anashaka ubufasha mu bakoraga amabi kugirango abashe kugaburira no guha amazi abana bari baraheze muri orphernat.

Yagize ati: “Umunsi umwe Abasirikare baje kuri orphernat bakangisha kwica abana bose. Abana bamenye abo bagabo nka bamwe mu bishe imiryango yabo. Ku mpamvu imwe komanda yakuye abo bagabo aho mbasha no kugera ku biro bya koloneli kumusaba ubufasha. Koloneli yari yagiye, ariko umunyamabanga we ambwira ko Mminisitiri w’Intebe mushya, Jean Kambanda, yari ari aho. Yarambwiye (umunyamabanga) ngo musabe kandi ashobora guhagarika kwicwa kw’abana bo muri Orphernat.”

Wilkens yakomeje avuga ko yizera ko umubano umuryango we wari waragiranye n’imiryango y’Abanyarwanda wakijije abo bana. Ati: “Umunsi umwe agatsiko k’abagizi ba nabi kazanye ibibando n’imihoro abaturanyi bacu baraturinda. Babwiye abo bagabo uko twabajyanaga ku bitaro n’ukuntu abana bacu bakinaga”.

Yakomeje avuga ko bivugwa kenshi ko Umuryango w’Abibumbye, guverinoma zo mu burengerazuba bw’isi, amatorero n’imiryango mpuzamahanga bananiwe guhagarika jenoside, ariko RPF Inkotanyi ikabasha kubona intsinzi igahagarika jenoside.

 Wilkens yakomeje avuga ko ingendo yongeye gukora asura u Rwanda zamuhaye icyizere cy’ejo hazaza hatanga icyizere h’igihugu, aho ngo kuri ubu guverinoma isabwa kugira 30% by’abagore mu nteko ishinga amategeko, ndetse na gahunda zikomeje zo kwigisha urubyiruko ahahise.

Carl Wilkens muri Andrew University

Yavuze ko ubwe yiboneye ubutabera butangwa mu Rwanda ubwo mu 2015 yasuraga gereza akabona uwari ukuriye agatsiko k’abicanyi kahitanye abantu bagera ku 2000. Wilkens avuga ko yabashije gutsinda umujinya we nyuma y’umwaka akaza kubonana n’uwo mugabo akamusaba imbabazi ndetse bagahoberana.

Kuri ubu Wilkens ngo atuye mu mujyi wa Spokane uri mu burasirazuba bwa Washington, akaba ahora mu ngendo hirya no hino mu gihugu no ku isi kubw’umuryango yashinze, World Outside My Shoes, wiyemeje kwigisha no guha ubufasha abantu mu rwego rwo kurwanya jenoside, ivanguramoko no kutoroherana.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2xP0At6
via IFTTT

No comments:

Post a Comment