Igenzura ku isuku, imikoreshereze y'ubutaka n'imyubakire mu karere ka Muhanga risize abayozi icumi begurira rimwe mu nama yabereye ku biro by'akarere.
Abeguye ni ba gitifu babiri b'imirenge harimo uwayoboraga umurenge wa Nyamabuye Jean Baptiste Mugunga n'uwayoboraga Umurenge wa Kibangu Jean Hubert Ruzindana.
Aba bayobozi beguriye mu nama y'umutekano yateranye kuri uyu wa 29 Nzeri yigaga ngingo zirimo ibibazo by'abubaka mu kajagari, isuku n'ibibazo birebana n'ubutaka.
Uretse aba bagitifu b'imirenge, hari n'aba gitifu b'utugali na bo beguye ku nshingano zabo barimo uwayoboraga Gitarama, Gahogo na Gifumba. Utu tugari twose ni utwo mu murenge wa Nyamabuye.
Sia aba gusa beguye kuko n'abashinzwe ubutaka mu mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe, basezeye ndetse banajyana n'uwari ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge wa Shyogwe.
Umujyi wa Muhanga ni umwe mu mujyi y'u Rwanda irimo gutera imbere uko bwije nuko bukeye, mu rwego rero rwo kunoza isura y'uyu mujyi hashyizweho gahunda yo kunoza isuku no kubahiriza igishushanyo mbonera cyawo ari na byo bituma abatubahiriza izi nshingano byaba bibakozeho.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2k9aVL8
via IFTTT
No comments:
Post a Comment