Muhanga: Abayobozi batari bacye begujwe bazira ruswa y’ imyubakire

N’ ubwo ubuyobozi bw’ Akarere ka Muhanga butaragira  icyo butangaza,  amakuru agera kuri Bwiza.com   aravuga  ko nyuma y’igenzura ku isuku n’imyubakire abayobozi batari bacye bamaze kwegura ku myanya yabo.

Iyi nkuru dukesha imboni yacu ikorera  mu karere ka Muhanga ivuga ko inama  yateraniye ku biro by’Akarere ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 29 Nzeli 2017,  abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ibiri, ab’utugari batatu, ba land officers(abashinzwe ubutaka, imyubakire…) n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage bamaze kweguzwa.

Mu rwego rwo kumenya imvo n’ imvano yatumye aba bayobozi begura cyangwa se beguzwa , Bwiza.com yagerageje kuganira n’ abayobozi batandukanye bagize injyanama ndetse na nyobozi ya Muhanga ariko ntibafashe telefoni zabo ngendanwa bitewe n’ inama barimo  ishobora gutuma hamenyekana byinshi mu makosa yagiye akingirwa ikibaba.

Inyubako y’ Akarere ka Muhanga

 

Muri iyi nama kandi abayobozi bamaze kweguzwa  bagiye barashijwa amakosa yiganjemo kurya ruswa ndetse n’umwanda.

Iyi nkubiri isize abayobozi batari bacye ku ntebe yabasimbura  ibaye mu gihe umujyi wa Muhanga wari wateguye  igenzura ku isuku.

Mu gihe dukomeje kugerageza kugirana ibiganiro n’ abagize komite zombi ziyobora Muhanga ariko ntibatwitabe kuri tekefoni zabo ndendanwa tubijeje ko tuza kubagezaho amakuru yuzuye ndetse n’ amanyanga yose yaba yihishe nyuma y’ iri yeguzwa rivugwa mu Karere ka Muhanga.

Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xQEt5x
via IFTTT

No comments:

Post a Comment