Kugera ku ntsinzi ntibiterwa no gukora cyane – Christopher

Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwe rwa facebook, Christopher yashimangiye ko intsinzi izira uwari usanzwe azayigira mu buzima bwe idaterwa no gukora cyane. Atanga umwanya ku bafana kugira icyo babivugaho.

“Natekerezaga ku buzima birancanga tu!! Nibazaga niba kugira intsinzi mu buzima biterwa no gukora cyane? Niba aribyo, kuki abakora cyane bose batagera ku ntsinzi ahubwo hakaba abatita ku bintu bayigeraho? Cyangwa buri muntu avuka afite ubuzima buteguye ku buryo umuhate we utahindura uwo azaba we? N’iki mutekereza?– Christopher

Ubu nibwo butumwa Christopher yacishije kuri facebook ye

Imwe mu mpamvu y’aya magambo, ni igitutu ariho cy’abafana be batibaza igituma nta ndirimbo agishyira hanze nkuko byahoze akibarizwa muri Kina Music.

Ibi bigaterwa nanone nuko aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Ijuru rito’ muri Mutarama 2017 yitegura kujya muri Guma Guma ataranafatira amashusho.

Ubwo aheruka kugirana ikiganiro na Umuseke, yatangaje ko umuhanzi adakwiye gukorera ku gitutu cy’abafana.

Ko rimwe na rimwe bishobora gutuma umuhanzi akora igihangano kitari kiza kubera gushaka gushimisha abafana ariko kubera kutagira ireme ntikigire aho kigera.

Yavuze ko hari abafana bumva ko uko umuhanzi wundi ashyize hanze indirimbo n’uwo afana agomba guhita ayishyira hanze.

Ibi rero akaba yaravugaga ko bitandukanye na gahunda z’ibikorwa by’umuhanzi aba ateganya gukora. Kandi ko abanza kumenya icyo aririmbaho bijyanye n’aho isi igeze.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2x4FxT4

No comments:

Post a Comment