Yoya Jamal uri i Burayi yasangije abakunzi be indirimbo ye nshya  “NKunda Kuborerwa”

Nyuma y’umwaka wose atigaragaza mu ruhando rwa muzika, umuhanzi w’umurundi uherereye i  Burayi, yashyize hanze hanze indirimbo nshya y’amajwi yise “Nkunda kuborerwa” .

Uyu muhanzi yerekeje mu gihugu cy’u Bwongereza muri Mata 2016 avuye mu Rwanda, aho yaramaze umwaka wose ari mu buhungiro kubera ibibazo bya politiki byabaye mu Burundi.

Indirimbo ya Yoya yitwa “ Rukundo” Ni imwe muzamumenyekanishije cyane ubwo yari mu Rwanda, kuva yakwerekeza mu Bwongereza, ntamakuru ye yari yakamenyekana.

Abinyujije kuri facebook ye, uyu muhanzi yagaragarije abakunzi be ko yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Nkunda kuborerwa, aboneraho kubabwira ko ubuzima bwe bumeze neza i Burayi.

Uyu muhanzi kandi yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ari ikimenyetso cy’uko aticaye ubusa i Burayi, ko ndetse ari imwe mu ndirimbo zibimburiye izindi zizasohoka mu minsi iri imbere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana – bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vNGZ7S
via IFTTT

No comments:

Post a Comment