AS Kigali twaraganiriye, igisigaye ni uko yumvikana na Rayon- Pierrot Kwizera

Rayon sports ishobora kubura umwe mubo yagenderagaho

Nyuma yo gusinyisha Nshuti Dominique Savio avuye muri Rayon sports, AS Kigali irashaka kumukurikiza Kwizera Pierrot wahembwe nk’umukinnyi wahize abandi mu myaka ibiri ishize muri shampiyona y’u Rwanda. Uyu murundi yabwiye Umuseke ko ibiganiro bigeze kure.

Rayon sports ishobora kubura umwe mubo yagenderagaho

Rayon sports ishobora kubura umwe mubo yagenderagaho

AS Kigali yarangirije ku mwanya wa kane muri shampiyona y’ Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ y’umwaka ushize ikomeje kwiyubaka igura abakinnyi bakomeye.

Iyi kipe y’umujyi wa Kigali imaze kugura abakinnyi icyenda (9) bashya; Frank Kalanda w’umunya-Uganda, Ndarusanze Jean Claude wakiniraga LLB Academic i Burundi, Nshuti Dominique Savio wakiniraga Rayon Sports, Ngandu Omar wakiniraga APR FC, Ngama Emmanuel wavuye muri Mukura VS, Mbaraga Jimmy wavuye muri Marines FC na Ishimwe Kevin wavuye muri Pepiniere FC na Ally Niyonzima bakuye muri Mukura VS.

Ntabwo iranyurwa kuko yatangiye ibiganiro n’umurundi wahesheje Rayon sports igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona mu myaka ibiri ishize. Kwizera Pierrot yabwiye Umuseke ko ibiganiro hagati y’amakipe yombi aribyo bisigaye ngo ajye muri AS Kigali.

Pierrot yagize ati: “Sinaguhisha ko navuganye nabo (abayobozi ba AS Kigali) ariko ntabwo twarangizanyije. Nababwiye ko twavugana twakumvikana nkajyayo nta kibazo. Ariko nababwiye ko mfite amasezerano y’umwaka na Rayon Sports. Nabasabye kubanza kuvugana na Rayon.”

Abajijwe icyo amasezerano ye na Rayon sports ateganya mu gihe yifuje kuyivamo yarasubije ati: “Ntabyo twabyumvikanye, ariko hari ingingo mu masezerano yanjye ivuga ko ninshaka gusesa amasezerano ngomba kwishyura Rayon miliyoni 15. Ariko ibindi byo kujya gukina ahandi biterwa na equipe n’uko ikipe yumvikanye na Rayon Sports.”

Uyu musore yakomeje avuga ko amakipe yombi natumvikana azakinira Rayon sports umwaka usigaye ku masezerano ariko akazayivamo akanakomeza gahunda ya AS Kigali uwo mwaka urangiye.

Amakuru y’uko Pierrot Kwizera ashobora kujya muri AS Kigali yanahamijwe  n’umunyamabanga wayo Joseph Nshimiye uvuga ko atazacika intege mu gushaka uyu mukinnyi kuko atari inshuro ya mbere yifujwe n’abanyamujyi. Ngo no mu mpeshyi ya 2016 yashoboraga gusinyira AS Kigali, ariko yabaciye mu rihumye asinyira Rayon sports.

Kwizera Pierrot akomeje imyitozo muri Rayon sports ariko yifuzwa na AS Kigali

Kwizera Pierrot akomeje imyitozo muri Rayon sports ariko yifuzwa na AS Kigali

Ngo AS Kigali irifuza kugura Pierrot umaze imyaka ibiri arusha abandi mu Rwanda ngo ayiheshe ibikombe nk'ibyo yahaye Rayon

Ngo AS Kigali irifuza kugura Pierrot umaze imyaka ibiri arusha abandi mu Rwanda ngo ayiheshe ibikombe nk’ibyo yahaye Rayon

Roben NGABO
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vqDGbo

No comments:

Post a Comment