Umuntu witwaje intwaro yinjiye muri BK/Buhanda

Umugabo witwaje intwaro yinjiye muri BK/Buhanda iri mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, ingabo z’u Rwanda zahageze zizenguruka iyo bank kugira ngo umugambi w’uwo muntu uburizwemo.

Amakuru dukesha umw emu bantu bari mu gace Bank ya Kigali ishami rya Buhanda iherereye ni uko umuntu bikekwa ko ari umujura witwaje intwaro, yinjiye muri iyi banki.

Umuturage uturiye iyi banki, atangarije Umuseke ko ubu saa 20h10, Abasirikare b’u Rwanda bahurujwe bageze aho iyo banki iri kugira ngo babashe kuburizamo umugambi we.

Ati “Abasecurity amakuru batanze ni uko umuntu wambaye imyambaro ya gisirikare yinjiye muri BK afite aimbunda, umu-security udafite imbunda amubuza kwinjira, undi yinjira ku mbaraga baragundagura, ajya kwitaba mugenzi we, uwo muntu yinjirira mu muryango wundi, abandi bahuruza abashinzwe umutekano babonye abananiye.”

Yongeyeho ko abashinzwe umutano bahageze, bakaba bazengurutse bank bareba niba uwo muntu yaba akiri muri banki, cyangwa yanyuze yasimbutse igipangu agatoroka.

Iyi nkuru turikuyikurikirana….

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2wlFGjZ

No comments:

Post a Comment