Murekezi Anastase yasobanuye icyatumye atitabira irahira ry'uwamusimbuye

Uwahoze ari Minisitiri w'intebe w'u Rwanda Nyakubahwa Murekezi Anastase ubu akaba ari Umuvunyi Mukuru yavuze ko uburwayi ari bwo bwatumye atitabira irahira rya Dr Edouard Ngirente waraye amusimbuye ku mirimo ye.

Ejo kuwa gatatu tariki ya 30/8/2017 ni bwo Murekezi Anastase yasimbujwe Dr Ngirente Edouard ku mwanya wa Minisitiri w'intebe Anita anawurahirira.

Uyu Dr Ngirente yahise anarahirira izi nshingano imbere ya Perezida Kagame , abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango ariko uwo yasimbuye Murekezi Anastase ntiyahabonetse.

Mu magambo ye ubwo bari mu muhango w'ihererekanya bubasha Anastase Murekezi yavuze ko yabujijwe n'uko yararwaye.

Ati :”Nyakubahwa Minisitiri w'intebe ejo nakurikiranye irahira ryanyu ndi mu rugo kuko nari ndwaye ariko numva biranejeje kuko nari nsanzwe mbazi mu mirimo muri Minisiteri y'imari n'igenamigambi (Minecofin) mu kanya ubwo twaganiriye wananyibukije ko twanahuriye mu nama naherekeje Nyakubahwa Perezida mu nama yarayoboye mu Bubiligi.”

Gusa yamubwiye ko ashimishijwe no kuba amusimbuye ari umunyarwanda w'umuhanga kandi akiri muto mu myaka yamubwiye ko hari byinshi bimutegereje bikomeye ariko ko aho azamwitabaza haba kumugira inama ngo azazimuha.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2xQ1vq0
via IFTTT

No comments:

Post a Comment