Abanyarwanda babiri ku rutonde rw’urubyiruko 100 ruvuga rikijyana muri Afurika

Mu ntumbero yayo yo kugaragaza urubyiruko rwagize byinshi rwigezaho rufatwa mu rwego rw’abavuga rikijyana, Africa Youth Awards (AYA) yasohoye urutonde rwayo rwa 2 rw’umwaka wa 2017 rw’abasore n’inkumi 100 b’Abanyafurika bavuga rikijyana ruriho Abanyarwanda babiri.

Avuga kuri uru rutonde, Prince Akpah, perezida wa AYA, yatangaje ko ubudasa bwagaragaye muri uyu mwaka bitandukanye no mu myaka yashize, aho ngo ku rutonde rwasohotse hariho abagore 45 n’abagabo 55, akavuga ko ari intambwe nziza igamije kurushaho gushishikariza umugore w’Umunyafurika n’ahandi ku isi kugera ku nzozi zabo.

Uru rutonde rushyirwaho abantu bari hagati y’imyaka 15 kugeza ku myaka 36 rwakozwe ku bihugu 28 muri Afurika, aho Nigeria ari yo ifiteho abantu benshi bagera kuri 19, Afurika y’Epfo 18, Ghana 10, na Kenya ifitemo 7. U Rwanda rukaba rufitemo abantu babiri kuri uru rutonde ari bo; Jean Bosco Nzeyimana na Sonia Mugabo. Uyu Mugabo akaba ari umuhanzi w’imideli umaze kugira izina rikomeye mu Rwanda, kuri ubu ufite mu izina rimenyerewe nka SM muri Hotel Marriott.

Ni mu gihe Jean Bosco Nzeyimana yashinze ikigo kitwa ‘Habona Ltd’ gikora ibijyanye no gukusanya imyanda kikayibyazamo ibicanwa birimo amakara azwi nka ‘Briquette’, zitangiza ibidukikije, biogas yo gutekesha n’ifumbire y’imborera ifasha abahinzi guhunga neza kandi bakeza.

Uru rutonde rwemejwe n’akanama kabishinzwe, ruriho urubyiruko rukomoka muri Afurika ruri hirya no hino ku isi, ruriho ibyamamare bitandukanye muri muzika nka Diamonds, Ali Kiba, Sarkodie, Wizkid, tutibagiwe n’umunyarwenya Anne Kansiime wo muri Uganda.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2xLRIkv
via IFTTT

No comments:

Post a Comment