Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe: Ngirente Edouard

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya witwa Ngirente Edouard.

Itegeko Nshinga riha Perezida wa Repubulika iminsi itarenze 15 ngo abe yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo kurahira kwe.

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu, kuwa 18 Kanama 2017.

Itegeko Nshinga riteganya ko nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’Intebe, Perezida wa Repubulika aba afite iminsi itarenze 15 ngo abe yashyizeho abagize guverinoma.

Turacyagerageza gushakisha amakuru kuri Ngirente Edouard Ngirente wagizwe Minisitiri w’Intebe.

izina rye ntabwo rimenyerewe mu kibuga cya politiki.



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2xxff9P
via IFTTT

No comments:

Post a Comment