Cindy Sanyu yamaze amatsiko abibeshya ku myaka ye y’amavuko

Mu gihe abakunzi b’umuhanzi w’umugande Cindy Sanyu bakunze kumushinja kubeshya imyaka yigira muto kandi akuze, uyu muhanzi yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze imyaka ye y’amavuko nyakuri. 

Uyu muririrmbyi wamenyekanye mu ndirimbo “Sample Dat”, kuwa 28 Kanama, nibwo yizihizaga isabukuri ye y’amavuko, akaba yaramaze amatsiko abantu benshi bakunze kwibeshya ku myaka ye, aho yababwiye ko yujuje imyaka 32 y’amavuko. 

Yagize ati “Ubu nujuje imyaka 32 y’amavuko, ndacyakomeye muri byose, ndashimira Imana ku migisha idasiba kumpundagazaho”.

Isabukuru ye y’amavuko yabereye La Grande Hotel muri  Bwaise, aho yaririmbiye abakunzi be indirimbo nyinshi zitandukanye.

 Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vEZexd
via IFTTT

No comments:

Post a Comment