Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Edouard Ngirente warahiriye kubahiriza inshingano ze.
Ni indahiro yatangiye ahagana saa kumi n’iminota 5, ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017, avuga ko azubahiriza ibisabwa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Yagize ati ” Njyewe, Ngirente Edouard, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda ; ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro; ko nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo.”
Nyuma y’iyo ndahiro, Perezida Kagame yashimiye Dr Ngirente wemeye inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe.
Yavuze ko bumvikanye kuri iyo mirimo iremereye, ariko ko azayikora neza kuko nta gikwiye gukangana kuko ikwiye gukorwa n’abantu.
Perezida Kagame kandi yavuze ko yasanze Dr Ngirente yiteguye, abyumva igisigaye ni ari ukubishyira mu bikorwa, kuko ngo afite ubushake, ubumenyi n’ubwenge bihagije kugira ngo ashobore gusohoza inshingano ze.
Ati “Nasanze Minisitiri w’Intebe mushya afite imbaraga, ubushake n’ubumenyi bihagije kugira ngo agere ku nshingano. Ariteguye, Ndamushimira ko yabyemeye, kandi ndamwizeza ubufatanye mu nshingano ze. Ibyo twifuza bizagerwaho”.
Yamubwiye ko mu bikorwa by’u Rwanda ntawe ukora wenyine, bakorera hamwe nk’umuco
Umukuru w’u Rwanda Yashimiye kandi uwari Minisitiri w’Intebe Murekezi. Yavuze ko yakoze byinshi byiza, kandi yafashije igihugu kugera kuri byinshi mu gihe yari ayoboye nka Minisitiri w’Intebe.
Ati “Ndashimira uwari Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ku kuba yarasohoje inshingano ze neza, akagera kubyo twamwifuzagaho”.
Mu ijambo rye yabaye nk’umwizeza imirimo mishya, ahereye ku buryo yakoze.
Ati “Hari imirimo myinshi dutezweho twese , iyo udakora umurimo umwe ashobora gukora undi. Ndibwira ko Murekezi ubushake bwe n’uibwitange bwe n’ibyo yakoze, bitari imfabusa, ahubwo bizakomeza no mu yindi mirimo nayo ifitiye igihugu akamaro bitari iyo kuba Minisitiri w’Intebe gusa. Ibyo rero biraza gukurikiraho mu minsi iri imbere.”
Ku bari bagize Guverinoma icyuye igihe, Perezida Kagame yabijeje ko hari abazakomeza mu nshya izashyirwaho.
Yijeje Abanyarwanda kandi ko Guverinoma izashyirwaho ari iyo Abanyarwanda bose bazibibonamo ko bahagarariwe.
Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta barashyirwaho uyu munsi, bazarahire ejo.
Nkuko abyemererwa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 116. Minisitiri w’Intebe atoranywa, akanashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika. Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi 15 nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika.
Ni muri urwo rwego Perezida Paul Kagame warahiriye tariki ya 18 Kanama 2017 yamushyizeho mbere gato ko umunsi ntarengwa ugenwa.
Gushyiraho abagize Guverinoma abyemererwa n’itegeko nshinga rigena ko abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2gp8O4i
via IFTTT
No comments:
Post a Comment