Tibingana Charles azakinira AS Kigali imikino ibanza ya shampiyona

Nshimiye Joseph (iburyo) yemeza ko Tibingana Charles azakinira AS Kigali uyu mwaka

Nyuma y’amezi icyenda (9) akina muri Asia, Tibingana Charles Mwesigye agiye kugaruka mu Rwanda. Ngo azakinira AS Kigali imikino ibanza ya shampiyona mbere yo gusubira muri Singapore ahari amakipe amurwanira.

Nshimiye Joseph (iburyo) yemeza ko Tibingana Charles azakinira AS Kigali uyu mwaka

Nshimiye Joseph (iburyo) yemeza ko Tibingana Charles azakinira AS Kigali uyu mwaka

Umukinnyi wo hagati usatira Charles Mwesigye Tibingana waari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika bagakina n’igikombe cy’isi 2011, yari amaze igihe ataba mu Rwanda ariko agiye kugaruka.

Uyu musore wavutse 28 Kanama 1994 yavuye mu Rwanda muri Mutarama 2017 asinya amezi atandatu (6) y’intizanyo muri Kritslatan FC muri Tailand. Gusa iyi kipe yabuze ubushobozi bwo kugura amasezerano y’imyaka ibiri Tibingana yari yasinyiye AS Kigali mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Byatumye Kritslatan FC imurekura, yongera gutizwa na AS Kigali muri Warriors FC yo muri Singapore. Nyuma yo kuyikinira igice cya mbere cya shampiyona akayigeza ku mwanya wa kane, ngo agiye kugaruka mu Rwanda.

Umunyamabanga wa AS Kigali Joseph Nshimiye yabwiye Umuseke ko uyu musore azakinira ikipe ye imikino ibanza ya shampiyona.

“Tibingana ni umukinnyi wacu. Yatijwe mu makipe yo muri Asia ariko agomba kugaruka mu Rwanda muri uku kwezi. Aracyafite amakipe amushaka muri biriya bihugu ariko arabanza aze mu Rwanda. Ashobora kudukinira imikino ibanza ya shampiyona akazagenda mu mikino yo kwishyura.”

Tibingana uri ku rutonde rw’abakinnyi AS Kigali irimo imyenda y’amafaranga ya ‘Recruitment’ nawe ngo agomba kwishyurwa bitarenze uyu wa gatatu tariki 30 Kanama 2017.

Tibingana Charles yavukiye i Mbarara muri Uganda, yakiniye amakipe atandukanye muri Afurika mber eyo kujya muri Asia, nka; Proline na Victoria University zo muri Uganda, APR FC (2013)  na AS Kigali kuva muri Kanama 2015.

Tibinagana avuye muri Asia yakinaga muri Warriors yo muri Singapore

Tibinagana avuye muri Asia yakinaga muri Warriors yo muri Singapore

Akiva mu Rwanda yabanje gukina muri Kritslatan FC muri Tailand

Akiva mu Rwanda yabanje gukina muri Kritslatan FC muri Tailand

Roben NGABO
UMUSEKE



from UMUSEKE http://ift.tt/2wo1Z72

No comments:

Post a Comment