Ngirente yarahiriye yarahiriye inshingano za Minisitiri w'Intebe

Dr Ngirente Edouard wahawe inshingano zo kuba Minisitiri w'intebe yarahiriye imbere y'abagize inteko ishinaga amategeko na Perezida wa Repubulika ndetse n'abandi bagize Guverinoma ko atazatatira.

Dr Ngirente arahiriye inshingano nshya nyuma y'amasaha make amaze kwemezwa nka Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa 30 Kanama 2017.

Mu ndahiro, Dr Ngirente yagize ati: “Jyewe, Ngirente Edouard ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro, ko ntazahemukira Repubulika y‟u Rwanda ; ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n‟andi mategeko; ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n`ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro; ko nzaharanira ubumwe bw‟Abanyarwanda; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n'amategeko. Imana ibimfashemo”.

Perezida Kagame wakiriye iyi Ndahiro yashimiye Dr Ngirente kuba yemeye gukora izi nshingano yahawe ndetse ashimangira ko afite ubwenge n'ubushobozi byo kuyobora u Rwanda.

Perezida Kagame kandi yashimiye Minisitiri w'intebe ucyuye igihe Anastase Murekezi kuba yarakoze inshingano ze neza.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2vJCnzO
via IFTTT

No comments:

Post a Comment