Muri iki cyumweru, indege yo mu gihugu cy’u Burisiya yari ipakiye toni zisaga 40 z’intwaro bikekwa ko zari zijyanywe muri Sudani y’Epfo yaguye ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda.
Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe kuri uyu wa kane tariki ya 31 Kanama 2017, avuga ko indege yo mu bwoko bwa Ilyushin II – 76TD – 90VD on yo mu Burusiya yaguye kuri iki kibuga kuwa Kabiri w’iki cyumweru, ikaba yari ipakiye intwaro zitandukanye zirimo ibiturika n’ibyuma.
Aya makuru yavugaga ko muri izo ntwaro harimo Toni 31 z’imbunda zo mu bwoko bwa AK-47 rifles, ibyuma, magazine n’izindi ntwaro zitandukanye, n’izindi Toni 12 z’imizigo itandukanye.
Iyi mitwaro yafashwe itegereje imodoka iza kuyitwara muri Sudani y’Epfo ubuyobozi bw’ikibuga butegeka ko ijyanwa hanze y’ikibuga gutegerereza yo izo modoka.
Izi ntwaro zitari zoherejwe na kompanyi ya Bulgarian’s VIMM AD Company isanzwe ikorana na Uganda kuva na kera mu bijyanye n’ubuhahirane bw’intwaro bityo iyo ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye izo ntwaro zoherezwa hanze y’ikibuga.
Muri 2010, nibwo Uganda yakiriye imbunda zo mu bwoko bwa machine guns na gerenade biturutse muri Bulgaria na Ukraine, ari na bwo muri uwo mwaka yakiraga indege z’intambara ziturutse mu gihugu cy’u Burusiya.
Ni mu gihe muri 2016, inzego zishinzwe umutekano no gukurikirana ibya gisirikare ku isi mu muryango w’Abibumbye wahagaritse Sudani y’Epfo kongera kugura intwaro ndetse no kuba iriya kombanyi yo mu gihugu cy’u Burusiya yari itwaye biriya birwanisho itari yemerewe kubikandagiza muri Uganda, bityo izi ntwaro zikaba zaragombaga guhita zijyanwa i Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo.
Ku itariki ya 7 Kanama, hagaragaye inyandiko za Ambasade y’u Burusiya ikorera muri Uganda zari zandikiwe Ambasade y’Afurika y’Epfo ivuga ko indege y’u Burusiya izakoresha ikirere cy’ibihugu bihana imbibi na Sudani.
Umuvugizi w’igisirikare cya uganda, Brig. Richard Karemire yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkoto ko Sudani y’Epfo nta burenganzira yari ifite bwo gukoresha indege z’amahanga mu kirere cy’ikindi gihugu byongeye mu gutwara intwaro.
Yagize ati ‘’UPDF nta kintu ifite kuvuga kuri ibi, ahubwo ikibazo kiri kuri Guverinoma ya Sudani y’Epfo. ‘’
Ushinzwe itumanaho mu gisirikare cya Sudani y’Epfo, Sasha Ampaire yahakanye aya makuru avuga ko izi ntwaro zitari iza Sudani y’Epfo.
Yagize ati” Ibyo dushinjwa byose ni ibinyoma kuko nta ntwaro twigeze dutumiza ngo zinjire I Juba zinyuze mur Uganda”
Ni mu gihe Uganda ifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare muri Sudani y’Epfo, ariko muri ayo masezerano akaba nta ho avuga ko igisirikare cya Uganda , UPDF kuba cyagura cyangwa ngo cyakire intwaro cyohereze muri Sudani.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2vMQBzU
via IFTTT
No comments:
Post a Comment