Raporo nshya ya Banki Nkuru y’igihugu “BNR” igaragaza uko urwego rw’imari n’ubukungu bw’u Rwanda byitwaye mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2017 iragaragaza ko ibiciro ku masoko byazamutseho 7.0% mu gice cya mbere cy’umwaka.
Iyi raporo yitwa “Monetary Policy and Financial Stability Statement” impuzandego y’amezi atandatu ya mbere igaragaza ko ibiciro ku masoko muri rusange byazamutseho 7.0%, biri hejuru cyane yizamuka ry’ibiciro ku gipimo cya 4.7% cyari cyagaragaye mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2016.
Ni ukuvuga ko igiciro cy’igicuruzwa waguraga amafaranga y’u Rwanda 100 mu ukuboza 2016, ibiciro bikaba byarazamutseho 7% ubu kigeze ku mafaranga 107.
Gusa, kubera ko ari izamuka rusange birashoboka ko hari ibicuruzwa bishobora kuba ibiciro byabyo byarazamutse cyane cyangwa bitarazamutse.
Iri zamuka ryatangiye gutumbagira muri Mutarama 2017, ubwo ibiciro byazamukagaho 7.4% na 8.1% muri Gashyantare; Gusa, biza gutangira kumanuka muri Kamena ubwo byazamukagaho 4.8% na 3.5% muri Nyakakanga.
Mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka, izamuka ry’ibiciro ngo byatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’iby’umwikorezi nk’uko iyi raporo ibigaragaza.
Guverneri wa Banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa yavuze ko kuba ibiciro ku masoko byaratangiye kumanuka muri Kamena na Nyakanga bafite ikizere ko bitazongera gutumbagira.
Yagize ati “Ibiciro byatangiye kumanuka kandi ntiduteganya ko mu mpera z’umwaka bizaba bibi kurenza aha.”
Muri rusange, BNR ivuga ko iri zamuka ry’ibiciro ngo riri gutizwa umurindi n’umusaruro w’ubuhinzi ukiri hasi.
Gusa, kuba ibiciro byaratangiye kumanuka ngo biratanga ikizere ko umwaka uzajya kurangira impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro ku masoko iri hafi kuri 5%.
from UMUSEKE http://ift.tt/2vK1dPK
No comments:
Post a Comment