Dore ibintu by’ingenzi bizakwereka ko washimishije umukunzi wawe mu gihe cyo gutera akabariro

Buri mugabo wese ashimishwa no kumva abwirwa ko yashimishije uwo bakoranye igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, Iyo umugabo yitwara neza mu buriri bisobanuye ko aba abasha gutuma umugore we agera ku byishimo byanyuma ndetse akarangiza .

Abagabo bose siko bazi gushimisha abagore babo. Niba uri umugabo, hari ibimenyetso wagenderaho ukamenya niba witwara neza mu buriri. Niba kandi ubona nta na kimwe muribyo birangwa mu rugo iwawe, uracyafite byinshi byo gukosora.

1.Ahora yibuka uko wabimukoreye

Kuba umugore wawe ahorana mu ntekerezo uko igikorwa kigenda n’uko umushimisha mu buriri ni ikimenyetso ko uzi icyo gukora. Ibi bituma ahorana akanyamuneza. Mwaba mutari kumwe , akaguhamagaraga agusaba ko wataha vuba. Aba agukumbuye, akumbuye ya si nziza ujya umwinjizamo.

Igikorwa gishimishije umuntu, ubibonera inyuma. Niyo kandi ntacyo umarira umugore wawe, uzabibwirwa n’uko ahorana umushiha, intonganya zidashira… Impamvu ni uko aho kumukemurira ikibazo, ukimutera kurushaho.

2. Aragushimira iyo murangije kwiha akabyizi

Iki nacyo ni ikimenyeto cyakugaragariza ko witwara neza mu buriri. Niba uko murangije gutera akabariro ku rugo , yirengagiza ko ari inshingano zawe akagushimira. Si uko ari itegeko kugushimira ahubwo aba yizihiwe bikamurenga. Ibi kandi bigendana no kukugaragariza ubwuzu , kukwishimira n’ibindi.

3. Azabikubwira

Niba umugore wawe atarakubwira ko umuryohereza mu gitanda, harimo akabazo. Iyo washimishije umugore , mu biganiro mugirana bisanzwe akubwira ko uzi icyo gukora mu gitanda. Iyo kandi ntakigenda aricecekera , wowe ukibwira ko hari icyo uba wamumariye kandi byahe byo kajya.

Abagore bakunda kwifata cyane kukubwira umugabo ko abishya ariko iyo witwara neza ntakabuza arabikwibwirira. Niyo yaba ari wa mugore udakunda kuvuga menshi, iyo ubasha kumushimisha, ananirwa kwifata akakubwira akamuri kumutima.

4. Nta huti huti ku Mugabo uzi icyo gukora agira.

Gushimisha umugore akabasha kugera ku byishimo bye byanyuma bisaba kumutegura bihagije, kugenza ibintu gahoro. Huti huti y’abagabo bamwe na bamwe niyo ituma barangiza mbere y’abagore babo, kubashimisha bikaba kure nk’ukwezi.

5. Amarangamutima umugore akugaragariza mu gihe cy’igikorwa

Nkuko twabibonye mu bimenyetso bigaragaza umugabo witwara nabi mu gihe cyo gutera akabariro, umugore iyo atagaragaza amarangamutima, ntacyo umugabo aba ayamumariye.

Nubwo amarangamutima akugaragariza nyuma y’uko murangije igikorwa aba ari ngombwa, ariko umugore wizihiwe agomba no kugaragaza amarangamutima ye mu gihe cy’igikorwa. Ntabwo umugabo yaba yashishije umugore we ngo igikorwa gikorwe bucece kugeza kirangiye.

Gushimisha umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu nkingi zifasha abashakanye kubana neza. Niba rero usanze nta na kimwe muribyo kikuranga, kanguka kandi ufite byinshi byo gukosora kugira ngo umugore wawe ubashe kumushimisha kandi biri mu nshingano zawe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Uwimana Gentille/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xMcD7i
via IFTTT

No comments:

Post a Comment