Ushaka gukorera igihugu ntarobanura imyanya-Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangaje ko yashimishijwe no kuza  gukorera igihugu cye, yagiye akorera mu bihe byashize, yizeza abaturage ko bazafatanya na guverinoma yabo, bagakorera hamwe ngo bagere kure hashoboka.

Ni nyuma yuko amaze kurahirira izi nshingano nshya yahawe, mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga  Amategeko , ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017. Hari mu kiganiro yagiranye na Rba.

Dr Ngirente yatangaje ko yakiriye izi nshingano agira ati “Nabyakiriye neza. Iteka ryose iyo umuntu aje gukorera igihugu cye biramushimisha.”

Aha harimo bamwe mu bo bazakorana muri Guverinoma azaba ayoboye

Yijeje abazahabwa imyanya muri Guverinoma ko bazajya bakorera hamwe. Ibyo ngo azabiganiraho n’abasanzwe mu kazi ndetse n’abashya bazinjira muri guverinoma.

Ntibazibagirwa kandi gusaba Perezida kagame imirongo migari yo kugenderaho  mu gukorera u Rwanda.

Ku bijyanye n’umwanya niba yari yiteze uyu mwanya, umwe mu ikomeye mu gihugu, yavuze ko yari ashyize imbere gukorera igihugu.

Ati « Iteka ryose iyo umuntu yumva ko yavukiye mu gihugu, yumva yagikorera. Nta mwanya uteganya gukora, wumva ko uzakorera igihugu cyawe. Nabaye umwarimu narigishije, nakoze muri Minisiteri, nakoreye banki y’Isi. Urumva ntabwo ushobora kwicara ngo uvuge ngo nzakora kuri uyu mwanya. Uba wumva ko ugomba gukorera igihugu cyakubyaye, ugafasha abagukuriye n’abazavuka nyuma …”

Yijeje Abanyarwanda ubufatanye, ariko nabo abasaba kugaragaza uruhare rwabo.

Bamwe mu bahagarariye Abanyarwanda bazakorana

 Ati “« Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko Nka guverinoma, dushyize hamwe nabo, ari Guverinoma ari abaturage, twese hamwe tugomba gushyira hamwe ngo duteze imbere igihugu cyacu. Inshingano cyangwa se icyerekezo igihugu cyihaye ntabwo ari iza Guverinoma yonyine. Bifatwa na Guverinoma ifatanyije n’abaturage ibyo tugomba kubagezaho, ni nabo baba babyigejejeho. Tuzakorera hamwe tugere kure hashoboka mu byo twiyemeje.»

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakoze imirimo ikomeye, irimo kwigisha muri kaminuza y’u Rwanda.

Abo mu muryango we

Mu mwaka w’2009 yakoze muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi. Yahakoze imirimo ibiri irimo iyo kuba umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi, nyuma aba umujyanama mu by’ubukungu muri iyi minisiteri.

Uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko, wavukiye mu karere ka Gakenke  mu 1973, afite umugore n’abana babiri.

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe

Kuva muri 2011 yabaye umujyanama, n’umujyanama mukuru w’umuyobozi nshingwabikorwa wa Banki y’Isi (senior Advisor to Executive Director).

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, uwa Sena, uwa Repubulika, Minisitiri w’Intebe, na Perezida w’inteko umutwe w’Abadepite

Dr Ngirente afite afite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza zirimo ijyanye no kuzahura imari(Financial Risk Managemeny) , n’iy’ubuhanga mu bukungu bushingiye ku buhinzi (Agricultural Economics) yavanye muri Kaminuza ya Louvain-la-Neuvemu Bubiligi. Aha ni naho yavanye impamyabumenyi y’ikirenga(PHD) muri ubu bumenyi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2wjg33l
via IFTTT

No comments:

Post a Comment