Ubushinwa, u Burusiya, na USA nibyo bihugu bya mbere bikize ku isi. Mu mpera z’Icyumweru gishize ibi bihugu byerekenye ingufu zabyo za gisirikare binyuze mu kugaragaza amato y’intambara manini, indege z’intambara za rutura ibifaro n’amakamyo ahetse ibisasu biraswa kure cyane n’abasirikare bagize imitwe idasanzwe irwanira ku butaka, mu kirere no mu mazi.
Amafoto agaragara ku binyamakuru bitandukanye harimo na Daily Mail yerekana uko USA, u Burusiya n’Ubushinwa biherutse kwerekana ingufu za gisirikare binyuze mu myitozo ya gisirikare.
Ingabo z’u Burusiya zerekanye amato yazo y’intambara menshi kandi agezweho mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu uyobowe na Perezida Vladmir Putin ubwe.
Putin yasabye ingabo ze zirwanira mu mazi gukora akarasisi k’amato y’intambara agaturuka mu Nyanja ya Baltic agana ku mwaro w’amazi ya Syria.
Amato 50 agenda hejuru y’amazi n’andi agenda munsiy ayo yari mu karasiri mu mugezi wa Neva ndetse ngo mu kigobe cya Finland agana mu mujyi wa kabiri w’u Burusiya ariwo Saint Petersburg.
Perezida Putin yabwiye abasirikare be ati: “ Muri iki gihe hari byinshi biri gukorwa ngo tuvugurure kandi duteze imbere ingabo zirwanira mu mazi. Ingabo zacu zirwanira mu mazi zigomba guhabwa ubushobozi bwo gukomeza guhangana n’ibibazo byahozeho ndetse n’ibivuga muri iki gihe bitewe n’ibiba mu isi. Tugomba guhashya iterabwoba naba rushimusi bo mu mazi.”
Uburusiya kandi buritegura kuzakoresha akandi karasisi k’ingabo zo ku butaka no mu kirere mu gihe buzabwa bwizihiza intsinzi ku Badage ba Hitler mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.
Uburusiya muri iki gihe bwongereye ingabo, ibikoresho bya gisirikare n’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwitegura intambara kubera umwuka mubi uri hagati yabwo n’ibihugu nka Ukraine, ibihugu bigize OTAN n’ibihugu byo mu Burasirazuba bw’u Burayi.
Ubushinwa nabwo bwerekanye akarasisi k’ingabo zabwo zifite ibifaro, imbunda n’indege zinyaruka, aka karasisi kakaba karabaye mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 90 ingabo z’u Bushinwa zivuguruye zishinzwe ubu zikaba zitwa People’s Liberation Army.
Abasirikare ibihumbi 12 bafite imodoka z’intambara 570 n’indege 129 zirimo iyo igezweho cyane muri iki gihe yitwa J-20 Stealth Fighter nibo bari mu karasisi k’ingabo z’u Bushinwa ubwo bizihizaga iriya sabukuru.
Ubwo uyu muhango watangiraga, Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yabwiye ingabo ze ko zigomba gukomeza ikoranabuhanga mu gisirikare kandi ntizicike intege.
Yazisabye kuba abanyamwuga bakarinda inyungu z’u Bushinwa aho ziri hose ku isi.
Ati: “Mwitonde iby’ubu si nk’ibya kera! Ubu Isi nta mutekano ifite bityo rero mugomba kubaka igisikare kihagazeho kandi cy’umwuga.”
Akarasisi k’ingabo z’u Bushinwa kabereye ahitwa Zhurihe aha hakaba ariho haba ikibuga kinini muri Asia yose ingabo zitorezaho mu gace rwagati ka Mongolia.
Mu magambo ingabo zasubiragamo mu karasisi harimo agira ati: “Tuzakorera abaturage bacu, Tuzubaha ishyaka ryacu, Tuzarwanira gutsinda kandi turi ingabo z’indakemwa”
Muri iki gihe ingabo z’u Bushinwa zihatanira kurusha iza USA ibikoresho n’ikoranabuhanga ndetse n’ijambo mu karere buherereyemo.
Leta zunze ubumwe z’Amerika zifatanyije n’ingabo z’ibihugu bahuriye mu muryango wa OTAN nabo berekanye imyitozo bahuriyeho n’ingabo zo muri Armenia, u Budage, Slovenia, Turikiya, Ukraine n’u Bwongereza.
Izi ngabo zose zafatanyije na USA muri iriya myitozo zari zigamije kwereka u Burusiya ko zitazabwemerera kugira icyo butwara igihugu cya Georgia bimaze iminsi birebana ay’ingwe.
Iyi myitozo ikozwe mbere gato y’uko Visi Perezida wa USA witwa Mike Pence asura Tbilisi mu murwa mukuru wa Georgia kugira ngo abasezeranye ubufatanye bwa gisirikare no mu bukungu.
Abasirikare 800 ba Georgia n’abandi 1600 ba USA bafatanyije mu myitozo bise ‘Noble Partner 2017’.
Muri iki gihe hari intwaro zo mu bwoko bwa M1A2 Abrams n’izindi modoka z’intambara zo mu bwoko bwa M2 Bladley za USA zoherejwe ku nkengero y’Inyanja yirabura.
Ingabo zo muri Armenia, u Budage, Slovenia, Turikiya, Ukraine n’u Bwongereza nazo zifatanyije muri iyi myitozo iyobowe na USA.
Ku wa Gatanu w’icyumwetu gishize Koreya ya ruguru nayo yagerageje igisasu cyo mu bwoko bwa Missile kitwa Hwasong-14 ivuga gishobora kuraswa ku butaka bwa USA, ibi bikaba byararakaje USA isanzwe ishinja u Bushinwa gukingira ikibaba ubutegetsi bwa Kim Jong Un.
AMAFOTO:
Ingabo z’u Bushinwa zirwanira ku butaka no mu kirere:
Ingabo z’u Burusiya zirwanira mu mazi zerekanye amato yazo y’intambara:
Ingabo za USA zifatanyije n’izindi zo muri OTAN:
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2ufwklE
No comments:
Post a Comment