Usengimana Aphrodice afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke akekwaho ubwambuzi bushukana yakoze ku itariki 30 z'uku kwezi yiyita Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kagano iri muri aka karere.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mugabo w'imyaka 43 y'amavuko yabeshye uwitwa Sibomana Jean Bosco ko ari Umuyobozi w'iyi Sitasiyo, amusaba ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda amwizeza kurekura murumuna we witwa Byumvihire Steven wari mu Kigo Ngororamuco cya Kagano, aho we n'abandi bagororerwa nyuma yo gufatwa barangwaho imyitwarire inyuranije n'amategeko.
Yongeyeho ko ifatwa rye ryaturutse ku kirego cyatanzwe n'uwo yayambuye wamenyesheje Polisi ubwambuzi yakorewe nyuma yo gutahura ko ibyo yijejwe ari ibinyoma.
Yavuze ko Usengimana yafatiwe mu kagari ka Ninzi, mu murenge wa Kagano; kandi ko yafashwe ku munsi yakoreyeho ibyo byaha.
Mu butumwa bwe, CIP Kanamugire yagize ati," Abatekamutwe nk'aba bambura abantu biyitirira Inzego zirimo iza Leta, Izikorera, Imiryango itegamiye kuri Leta cyangwa Imiryango Idaharanira inyungu barahari. Buri wese arasabwa kurangwa n'ubushishozi kugira ngo abo ba Rutemayeze batamucuza utwe; kandi agatungira agatoki inzego zibishinzwe abo abikekaho."
Yagize kandi ati, "Abafite abavandimwe cyangwa inshuti bafunzwe bakwiye gutegereza ibyo amategeko ateganya aho gutanga ruswa kugira ngo bafungurwe, cyangwa kugira ngo hakorwe ibindi binyuranije n'amategeko."
Ingingo ya 318 yo mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy'undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y'ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z'agaciro k'indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga nk'uko biteganywa n'ingingo ya 640 yo muri icyo gitabo.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2uTtdle
via IFTTT
No comments:
Post a Comment