Koreya zombi zakoze umuhango wo guhuza imihanda ya gari ya moshi y’ibihugu byombi. Uwo muhango wabereye ku mupaka warimo abanya-Koreya y’Epfo n’abanya-Koreya ya Ruguru ijana kuri buri ruhande: abategetsi, abanyapolitiki, n’abahagarariye imiryango yatatangijwe n’intambara yo mu 1950/53. Hari kandi intumwa z’Umuryango w’Abibumbye, Ubushinwa, Uburusiya n’igihugu cya Mongolia. Abashinzwe umushinga wo guhuza imihanda ya gari ya moshi hagati ya Koreya zombi bakorana hafi n’Umuryango w’Abibumbye na Leta zunze ubumwe z’Amerika, cyane cyane kugirango barebe uko bakemura bimwe mu bibazo bishamikiye ku bihano bafatiye Koreya ya Ruguru. Umushinga wasanze imihanda ya gari ya moshi ya Koreya ya Ruguru ishaje cyane, ikeneye cyane gusanwa mbere yo gucomekana n’iya Koreya y’Epfo.
from Voice of America http://bit.ly/2Q37U9H
via IFTTT
No comments:
Post a Comment