1. Kugira intego
Abagabo nabo ni abantu, si ngombwa ngo buri munsi umugabo abe ariwe utangiza ibikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina, wowe nk’umugore fata umwanya utekereze inzira uri bubinyuzemo kugera umugabo wawe abonye ko ukeneye ko mukora icyo gikorwa, bityo bizatuma umugabo yumva ko uri uw’agaciro kuko uharanira kugera kucyo ukeneye.
2. Kwambara imyenda ituma agukubitamaso akabona ko wamwiteguye
Muri kamere ya muntu twese dukeneye kubahwa, iyo umugabo wawe asanze wambaye imyenda imukurura bituma atekereza agaciro wamuhaye, mu gihe uri mu rugo ugomba kwambara utwenda duto tugaragaza ubwiza bw’imiterere yawe, dutuma umugabo ava mu bye agashyira ibitekerezo kuri wowe.
3. Mu gihe umugabo ari kugukoraho, gerageza gushyiraho inzitizi z’ibice bimwe na bimwe
Mu gihe umugabo wawe ari kugukora ku bice bimwe na bimwe, gira aho umubuza gukora atari uko kuhakora ari bibi, ahubwo ari ukugirango akomeze akwinginge, ahatirize maze aho uzira kuva ku izima abone ko umwubashye kuko umwemereye ikintu wari wagaragaje ko udashobora kumwemerera.
4. Vuga amagambo atagukekera
Ku mugore ni ngombwa kwiyubaha, ariko igihe uri kumwe n’umugabo wawe muri ahantu ha mwenyine, ni ngombwa ko uvuga akakuri ku mutima, igihe muri gutegurana hagati yanyu ni ngombwa ko utinyuka ukamubwirako ko ugeze kure (ko kwihangana byanze),bityo bizatuma yumva ko ibyo mugiye gukora nawe ubwawe ubyifuza.
5. Oherereza umugabo wawe ubutumwa bumuteguza
Ni byiza koherereza umugabo wawe ubutumwa bumwereka ko umwiteguye, kuri ubu hari inzira nyinshi wanyuzamo ukamenyesha umugabo wawe utarinze umuhamagara, ntugaterwe ipfunwe no kumenyesha umugabo wawe uri ku kazi ko irungu ryakwishe ko ukeneye ugufumbata.
from Baza Shangazi http://bit.ly/2ETfL8L
No comments:
Post a Comment