Singiye kuririmba kuko ntari umuhanzi, abasomyi mutanyibeshyaho. Ndi impirimbanyi y’amahoro, nkunda amahoro kandi nshimishwa no kumva abandi bafite amahoro haba mu mitima yabo, mu ngo zabo, mu mirimo yabo, mu gihugu cyabo!, Nategereje kongera gufata ibaba ryanjye, imbunda yanjye kugirango nongere ndurwane ariko mu mahoro ntagize uwo mputaza ngamije gusakaza amahoro. Umwaka mwiza kuri bose muzawugiremo amahoro asesuye. Abarundi iyo baramukanya bagira bati: ” amahoro amahoro” undi akikiriza ati ” amahoro amahoro”. Muri kiliziya ntagatifu nabo umusaserdoti cyangwa umwepiskopi hagati mu gitambo cya misa akagira ati : ” amahoro ya Kirisitu abane namwe” abakirisitu bose bagahoberana bahana ayo mahoro. Umusilamu nawe ati ” asalam alaikum” bishaka kuvuga mugire amahoro y’ Imana, mu musigiti cyangwa ahandi bahuriye bagasubiramo iyo ndamukanyo. Inararibonye mu itangazamakuru, Amabilisi Sibomana asoza amakuru ati: ” ….mwiriranwe amahoro n’amahirwe..”. Yesu nawe ati : ” mbasigiye amahoro atari amahoro atangwa n’abiyi isi’; Izindi mvugo nyinshi abantu bakunze gukoresha ziganisha amahoro ku muntu ku giti cye, mu mutima we, muri bagenzi be, aho atuye, no ku gihugu cye. Uwavuga ku mahoro bwakwira bugacya, Nta muntu, nta muryango, nta gihugu kidakenera amahoro. Kubera iki amahoro? Ubundi amahoro n’ijambo rigari kandi ryumvikana mu busobanuro bwaryo kuko ntawe utayakenera uko yaba ameze kose urwego yaba ariho urwarirwo rwose, hejuru cyangwa hasi cyangwa uciriritse. Iyo wayabuze umera nkuwataye umutwe kuburyo abantu babikubonamo rimwe na rimwe ugafashwa mu kugirwa inama byakomera ukajyanwa kwa muganga, ijoro ribara uwariraye! umusomyi w’iyi nkuru cyangwa umuntu wese umubajije niba yarigeze kubura amahoro yakubwira ati ‘ yego”! Gusa umuntu yakwibaza ati: ese umuti w’umuntu nkuwo wabuze amahoro waba uwuhe? igisubizo turaza kugerageza kugirango dusoz, icyiza nuko twese abaturage b’igihugu cyacu, akarere n’isi dutuyemo dukeneye kugira amahoro nta gushidikanya ko ari ikintu cyiza. Ariko ntabicishije amatsiko ubundi twagombye kwibaza icyo ijambo ” amahoro” risobanura, amahoro n’ijambo risobanuka neza mu buryo bubiri bukurikira ngendereje uko abashakashatsi barisobanuye. – Amahoro y uburyo bwiza ( positive peace) na; – Amahoro y uburyo bubi ( negative peace). Positive peace ni amahoro akunze kuvugwa mu gihe nta ntambara iriho ariko ayo mahoro agatanga ubutabera kuri bose, bishaka kuvuga ko nubwo haba hatari intambara abaturage bagomba guhabwa uburenganzira bwabo, ubutabera bwuzuye, ubwisanzure kuri byose ariko ntawe uhutaje mugenzi we. Negative peace n’igihe nacyo hatari imvururu, intambara mbese mu baturage no mu gihugu harangwa ituze, aya mahoro niyo benshi bakunze kwita amahoro koko. Urugero: hano umuntu yavuga ko u Rwanda rufite amahoro kuko rufite umutekano kandi rukaba rutari mu ntambara, umuntu yavuga ko kuva 1994, u Rwanda rufite amahoro n’umutekano kuko intamara yahagaze, ibi n’ukuri. Gusa ubu buryo bw’amahoro bugaragaza ko aba atari amahoro asesuye kuko ruhora rwitegura intambara, ukagira amahoro ariko ugahora witeguye intambara kuko umwanzi aba ashaka kukubuza ayo mahoro. Nibwo usanga kubera icyo nakwita ubwoba buhoraho ” peur existentielle” umuntu cyangwa igihugu bihora bikanuye ngo bitabuzwa amahoro, ituze! Ukagura intwaro ntoya n inini kugeza kuri za rutura kugira ngo uhashye umwanzi imbere no hanze y igihugu, kuko iyo ushaka amahoro utegura intambara. Amahoro, amahoro ni ukwiyumvamo ko wifuza kubaho mu ituze ukarya utwawe ntawe uguhagaze hejuru, niba nta muntu n’umwe udakenera amahoro kuki habaho muri society abifuza kuyabuza abandi, bakabajujubya, bakabarenganya babirukanisha kukazi bitewe n’imyanya barimo? bakabikora bazi neza ko ari bibi bakiyibagiza ko isi ari gatebe gatoki? ukambura ikirwemwamuntu uburenganzira bwe, ubuzima bwe, ikamutera intimba ihoraho umubuza amahoro kandi nawe aribyo bigutegereje? Iyaba abantu bibukaga ibi bagombye kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ariko ubundi byaba bimaze iki kwima umushonji ibyo kurya ubifite mu gihe nawe uzi ko ubeshwaho no kurya? Iwacu tugira umugisha kubera politiki y’ubwuzuzanye yazamuye abagore n’inzego zabo ku kigero kirenga 50%, umubare ni mwiza kandi isi hose ishima u Rwanda, imibare yabo siyo ndeba cyane ariko ni umusanzu wabo mu gusigasira amahoro mu baturage, igihugu ndetse n’akarere dutiyemo. Kuki mvuze ku bagore? ubushakashatsi ku mahoro bwerekanye ko abagore ari umusemburo wo kwimakaza amahoro, umugore muri kamere ye nk’umubyeyi ni umunyampuhwe, kubera ukuntu asama, akabyara, akonsa akarera bibatera gukunda abana, abantu, ibiremwamuntu muri rusange. Umugore ntiyihanganira kubona umuntu amena amaraso ya mugenzi we, umugore yakagombye kubabazwa no kurizwa n’uwabujijwe amahoro bityo bikamutera kumurengera no kumutabariza aho biri ngombwa, ibihugu biyoborwa n’abagore akenshi byakunze kurwangwa n’amahoro n’ituze. Si abo bagore gusa ariko bafatanije na basaza babo bakwiriye kurwanya bivuye inyuma icyabuza abaturage amahoro aho cyaturuka hose. Amahoro aharaniwe na bose, bose bagira amahoro, ubutabera, ubwisanzure, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, no gutegura uko ayo mahoro yasigasirwa, yarindwa no kuyabumbatira, n’ubwo mbivuze gutyo ntibyakunda ko muri society haburamo abahungabanya amahoro ariko haharaniwe iryo hame ryo kutemera bene abo bantu kubuza abandi amahoro cyaba ari igikorwa cy’ingenzi. Ibi byagombye kwigishwa cyane abaturage, abanyeshuli, abanyamakuru n’abayobozi, Abantu bagize imyumvire myiza amahoro yasakara hose, kuko nirinze kuvuga ko cyamera nka paradiso. Nigeze kubivugaho ko ihame rya UNESCO ku mahoro rigira riti: amakimbirane aturuka mu mitima y’abantu, mu mitima yabo ni naho havukira ingamba zizana amahoro mu bantu, nta muti na muganga uzaboneka wavura imitima ibuza abandi amahoro usibye guhozaho higishwa abantu igihe cyose. Nirinze kubaririmbira nubwo mbizi ariko reka nsoze mbifuriza amahoro y’Imana wowe wasomye iyi nkuru n’abandi, abaturage muri rusange, abashinzwe civic education mu Rwanda. Mugire amahoro mwese!
from bwiza.com http://bit.ly/2VfMlGW
via IFTTT
No comments:
Post a Comment