Perezida Kagame yatunguranye aza gutera akanyabugabo abakoraga car free day(amafoto)

Umukuru w'igihugu Paul Kagame yatunguye abitabiriye siporo rusange y'umujyi wa Kigali aza kwifatanya nabo abatera akanyabugabo.

Perezida Kagame yahageze mu masaa tatu n'igice ubwo abakoraga siporo bari bayigerereye, abakoraga siporo bagiye kubona babona Perezida Kagame n'umufasha we binyiye mu kibuga cya RRA ahasanzwe hakorerwa siporo bari kumwe na Minisitiri w'umuco na siporo.

Abakoraga siporo basaga n'abatunguwe bahise bagaragaza ibyishimo n'akanyamuneza mu maso, umukuru w'igihugu yahise ajya kwipimisha ahapimirwa abitabiriye siporo ngo barebe uko ubuzima bwabo bwifasha.

Nyuma yo kuva kwipimisha Perezida Kagame yahise atambagira mu bari baje gukora siporo abasuhuze maze nawe afata akanya gato ananura umubiri hamwe n'umufasha we maze bahita basezera abari aho baragenda.

Iyi siporo kandi yari yanitabiriwe n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu batandukanye barimo n'umuvunyi mukuru Anasthase Murekezi ndetse n'abamwungirije.

Hatangiwemo kandi ubutumwa bwo kurwanya ruswa bwatanzwe n'umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa Musangwabatware Clament.

Abaitabiriye iyi siporo basabwe kurwanya ruswa n'igisa nayo cyose



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2iGGI6g
via IFTTT

No comments:

Post a Comment