Ihuriro ry’Abahinde baba muri Uganda rirasaba Leta ya Uganda kubemera mu mategeko nk’ubwoko (tribe).
Umwe mu bagize iryo huriro Murtuza Dalal uri mu bakomeye, asaba Uganda gutera ikirenge mu cya Kenya, ikabemera nk’ubwoko.
“Turizera ko Leta iza kugendera ku rugero rwa Kenya ikatwemera.”
Yunzemo ati “Turashaka kongera kugeza kuri Leta ubusabe bwacu.”
“Ndizera bazatwemera vuba, byaba vuba byatinda, bizaba kuko Leta y’iki gihugu izi uruhare rw’abahinde.”
Rukmini Bonthala uyobora Sosiyete ikora ibijyanye n’imiti y’Abahinde ifite abakozi basaga 600, avuga ko Abahinde bateza imbere Uganda cyane.
Ati “Amasosiyete akomeye hafi ya yose, nka 80% ni ay’Abahinde cyangwa abantu bamaze imyaka myinshi hano ariko bakomotse mu Buhinde.”
Mu gihe bamwe mu Banyauganda bashima uruhare rw’Abahinde mu iterambere ry’igihugu, abandi bavuga ko Abahinde batubaha abakozi babo.
Abahinde bazanwe n’Abongereza nk’abahinzi n’aborozi mu gihe cy’ubukoloni mu myaka isaga 100 ishize, nk’uko byibutswa na ABC dukesha iyi nkuru.
Bageze nyuma batangira gukora amasosiyete, uko iminsi yagiye batangira gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu.
Hari igihe muri Uganda hari Abahinde basaga ibihumbi 800, ariko ku butegetsi bwa Perezida Idi Amin abaha iminsi 90 ngo babe basubiye iwabo.
Ibikorwa byabo by’ubucuruzi byarahagaze, abari baratuye bazinga utwangushye basubira iwabo mu Buhinde.
Ubwo Yoweli Museveni yabaga Perezida, yabahamagariye kugaruka, baraza.
Ubu Abahinde baba muri Uganda basaga ibihumbi 20.
Dalal avuga ko ababazwa na bene wabo birukanwe muri Uganda mu myaka 45 ishize.
Ati “Birababaje cyane kwirukana bene wacu n’uruhare rukomeye Abahinde n’abandi Banyaziya bagiraga mu guteza imbere iki gihugu.”
from Izuba Rirashe http://ift.tt/2C76d9l
via IFTTT
No comments:
Post a Comment