Umumotari uherutse gutora amafaranga miliyoni 5,2 akayasubiza umugenzi wari uyataye yahawe ishimwe rya moto ifite agaciro ka miliyoni 1.5RWf, yashyikirijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017.
Nyuma yo gushyikirizwa moto, uyu mumotari witwa Ndayiramuje yishimiye icyo gihembo agira n’inama abamotari bagenzi be.
Ati “Ndishimye cyane kubera iyi nkunga RURA ingeneye, ngiye nanjye kuyibyaza umusaruro niteze imbere cyane ko iyo natwaraga itari iyanjye. Ndakangurira bagenzi banjye kubaha akazi banubaha abagenzi batwara, niba uwo utwaye agize ikibazo mu nzira ukirinda kumutererana.”
Tonny Kuramba, Umuvugizi wa RURA, yashimye ko hari abamotari bagerageza gukurikiza ibyo batozwa.
Ati: “Ni igikorwa gishimishije kuko ubu ni ubunyangamugayo, ubumuntu dutozwa twese nk’indangagaciro zibereye Abanyarwanda. Iyi niyo mpamvu RURA yamugeneye iki gihembo kugira ngo abere urugero abandi bamotari n’Abanyarwanda muri rusange rwo kugira ubumuntu.”
Kuwa 23 Nyakanga 2017, nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yagonganye na Moto yari itwawe na Ndayiramiye ahetse umugenzi witwa Kayinamura Augustin ku Muhima.
Uwo mugenzi, wari ufite miliyoni 5.2RWf muri ambaraje isa na kaki, yarakomeretse bikabije ata ubwenge ajyanwa mu bitaro bya CHUK.
Uyu mumotari impanuka imaze kuba yabonye ayo mafaranga ari muri iyo ambaraje, ayacungira umutekano ndetse ayashyikiriza abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda nta na rimwe rivuyemo.
Polisi y’igihugu yashimiye uwo mumotari, ibitangaza ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter maze iyo nkuru irasakara abantu batandukanye bayibonye nabo batangira gushimira uwo mumotari w’inyangamugayo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2tUdvoE
via IFTTT
No comments:
Post a Comment