Masoudi Djuma watozaga Rayon Sport yaba agiye kwerekeza muri Vitalo FC

Amakuru aturuka i Burundi mu ikipe ya Vitalo, aravuga ko uwahoze atoza ikipe ya Rayon Sport, Masoudi Djuma ari mu biganiro n’iyi kipe ngo abe yayibera umutoza.

Masoudi yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sport aho yayihesheje ibikombe 2, birimo icy’amahoro 2015/2016 ndetse n’icya shampiyona 2016/2017.

Kwitwara neza kw’uyu mutoza byatumye yifuzwa n’ikipe yo mu gihugu cy’iwabo Vitalo FC, aho amakuru ahaturuka avuga ko uyu mutoza yatangiye ibiganiro n’ikipe ya Vitalo ngo abe yayitoza asimbure Haringingo Christian werekeye mu ikipe ya Mukura.

Masoudi Djuma wakunzwe cyane n’abafana ba Rayon sport kubera uburyo yagiye yitwara byatumye bamuha akabyiniro ka komando, uyu mutoza nawe yemeje aya makuru atangaza ko ikipe ya Vitalo yamwifuje yemeza ko aramutse abonyeyo akazi ntacyamubuza kujyayo dore ko ari n’iwabo.

Masoudi Djuma yageze muri Rayon Sport muri 2015, atangira ari umutoza wungirije, nyuma aza kugirwa umutoza mukuru ari nabwo yatwaraga ibikombi 2 byikurikiranya byatumye afatwa nk’umutoza w’umuhanga.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Jean de Dieu Dushimimana – Bwiza.com 



from bwiza http://ift.tt/2tZaTtD
via IFTTT

No comments:

Post a Comment