Producer Junior amaze guca agahigo ko kujarajara mu ma studio

Mu myaka umunani ishize izina rye rizwi cyane mu muziki, Producer Junior amaze guca mu ma studio asaga atanu. Ibi abakurikirana ibikorwa bye bya buri munsi babifata nko kujarajara.

Producer Junior Multisystem umaze guca agahigo ko kunyura mu ma studio menshi

Karamuka Jean Luc wamamaye nka Producer Junior Multisystem mu gutunganya umuziki ni umwe mu ba producers bazwiho ubuhanga mu gutunganya indirimbo.

Ku rundi ruhande abafatanya bikorwa be aribo bahanzi bakavuga ko kutamara igihe ahantu biri mu bituma adatera imbere kurushaho.

Amakuru agera ku Umuseke avuga ko yamaze gutandukana na Round Music baherukaga kugirana amasezerano y’imyaka ibiri akerekeza muri T Time Entertainment.

Ayo makuru akomeza avuga ko Junior nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri Round Music atifuje kuba yakongera andi mashya. Ahubwo yahisemo kujya muri T Time Entertainment kuri miliyoni eshatu {3.000.000 FRW} yari ahawe.

Mu minsi ishize yabwiye CityRadio ko gukora mu ma studio atandukanye biri mu byongerera ubumenyi umu producer. Ko umuntu agenda ahura n’ibibazo bitandukanye ndetse akanigiramo byinshi.

Lil G wakoranaga na Junior muri Round Music, yabwiye Umuseke ko batatandukanye nabi. Ko bakurikije ibyari bikubiye mu masezerano bari bafitanye.

Ati “ Junior ni umu producer w’umuhanga buri muhanzi wese yakwifuza gukorana nawe. Kuba tutarakomezanyije byavuye mu biganiro nagiranye nawe twemeranya ko yakora ibimworoyehe”.

Producer Junior Multisystem yakoze muri Dream Records, Unlimited, Line Up, Bridge Records na Round Music yakoragamo atererekeza muri T Time Entertainment.

Muri izo studio yagiye akorana n’abahanzi bakomeye barimo Tom Close, Bulldogg, Urban Boys, Dream Boys, Queen Cha, Senderi International Hit n’abandi.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2uTgbV3

No comments:

Post a Comment