COMESA yanze kuzakorera inama i Burundi

Ibihugu bizige COMESA

Umuryango w’Ubucuruzi bw’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba n’Amagepfo (COMESA/ Common Market for Eastern and Southern Africa) uratangaza ko inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yagombaga kubera I Burundi mu Ukwakira itakihabereye.

Ibihugu bizige COMESA

Ibihugu bizige COMESA

Mu ibaruwa yohererejwe guverinoma y’u Burundi, Umunyamabanga mukuru wa COMESA, Sindiso Ngwenya yavuze ko u Burundi butujuje ibisabwa kugira ngo bwakire iyi nama.

Bimwe mu byo u Burundi butujuje birimo kuba budafite imodoka zihagije zo kuzatwara abantu bakomeye nk’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kohereza itsinda muri iki gihugu kugira ngo risuzume ubushobozi bw’iki gihugu mu kwakira iyi nama.

Umunyamabanga w’uyu muryango, Ngwenya yavuze ko Guverinoma y’u Burundi yimye uburenganzira iri tsinda gusura no gusuzuma amahoteli yo muri iki gihugu niba afite ibyumba bihagije byo kuzakira abazitabira iyi nama bose.

Ati “Guverinoma yanze ko iri tsinda risuzuma niba hari ibyumba 1 000 n’ibice 31 byazakorerwamo ingendoshuri bifite umutekano uhagije.”

Avuga kandi ko u Burundi budafite ibikorwa remezo bihagije byazatuma iyi nama igenda neza nka connection ya internet.

Indi mpamvu ituma iyi nama itazabera mu Burundi ni uko perezida Pierre Nkurunziza atitabiriye inama y’ubunyamabanga bw’uyu muryango yabaye muri 2016.

Iyi nama yagombaga kubera I Burundi yimuriwe I Lusaka muri Zambia. U Burundi bwari bwasabwe kuyakira muri 2015 I Addis-Ababa mu nama y’uyu muryango.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vo1Cfj

No comments:

Post a Comment