Umunyepolitiki mu biro bya Perezida Magufuri yatangaje uburyo Rooney yamukundishije ikipe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2017, Tanzania yakiriye umukino  wa gicuti wahuje ikipe yo mu Bwongereza ya Everton ndetse n’iyo mu gihugu cya Kenya ya Gor Mahia.

Uyu mukino wabonetsemo ibitego 2 ku ruhande rwa Everton ku gitego kimwe cya Gor Mahia, waranzwe n’ibyishimo bidasanzwe ku ruhande rw’Abanyafurika bari bishimiye kwakira ikipe yo ku mugabane w’u Burayi ndetse bamwe mu bayobozi bari bitabiriye uyu mukino banasaba ko imikino nk’iyi yajya iba kenshi.

Ni muri urwo rwego abakunzi ba ruhago muri Tanzania bagaragaje ko baryohewe n’uyu mukino wabereye muri stade yakira abasaga ibihumbi 60, umukozi muri perezidansi ya Tanzania, Samia Suluhu na we akaba yagaragaje amarangamutima adasanzwe ku mukinnyi Rooney.

Abakinyi ba Everton bakiriwe nk’abami kuva ku munsi wa mbere ubwe basesekaraga muri Tanzania, ariko by’umwihariko bishimira umukinnyi  Wayne Rooney bakunze kubona mu mikino yo mu marushanwa atandukanye.

Uwo mukinyi w’ikipe yo mu gihugu cy’u Bwongereza, wigeze no gukinira ikipe ya Manchester United, Wayne Rooney, yagaragarijwe urugwiro ku buryo budasanzwe na benshi bo mu bihugu byombi, mu kugaragarizwa urukundo akaba yakurikiwe na Yannick Bolasie wo muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo na we wari wasanganiwe n’imbaga y’abo mu gihugu akomokamo bambaye imyenda ishushanyijeho amafoto ye.

Aya makipe yakinnye umukino mwiza

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Tanzania bwari muri uyu mukino, umukozi wo mu biro bya perezida Magufuri, Samia Suluhu na we yavuze ko yishimiye cyane umukinnyi Wayne Rooney yajyaga abona muri za televiziyo mu mikino itandukanye.

Yagize ati”Wayne Rooney yatumye nshyigikira Manchester United, ubu nabwo sinzi icyo ngiye gukora mu gihe yimukiye Everton.”

Ku ruhande rwa Rooney, na we yagize ati”Nanjye kuba ndi hano ni ikintu gishyashya kandi kidasanzwe kuri njye, nkaba ntekereza ko icyegera cy’umukuru w’igihugu cya Tanzania wavuze ko namukundishije ikipe ya Man U, azakunda na Everton.

Izi kipe 2, Everton na Gor Mahia zahuriye muri uyu mukino wa gicuti muri Tanzaniya, mu gihe iyi kipeyo mu Bwongereza yari yaje mu karuhuko muri Afurika, ikaba yahuye n’ikipe ikomeye mu ma-Club yo muri Kenya kuko yagiye igaragara mu marushanwa atandukanye.

Umukino warangiye Everton itsinze Gor Mahia ibitego 2-1, ibitego 2 bya Everton  bikaba byatsinzwe na Dowell ndetse na Rooney na ho icyo kwishyura kikaba cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2sXtZfe
via IFTTT

No comments:

Post a Comment