VIDEO: Ababyeyi n'abayobozi banyuzwe n'abana bazi gucunda, gusya, kwenga, gusekura...

Mu mudugudu wa Kabasanza, mu kagari ka Gihara ko mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, ni hamwe mu duce turi mu nkengero z'umujyi wa Kigali, ahp usanga hagaragara nk'aho umujyi wagiye wagukira. Ni agace gatuwe ahanini n'abahoze bari mu mujyi wa Kigali, bakomeza kuhimukira bakahubaka amazu agezweho. Bishobora gutangaza benshi kumva umwana wo muri aka gace ufite imyaka iri hagati y'8 na 12, asobanukiwe umuvure, inzindaro, kwenga, ingasire, urusyo, umutozo, injishi n'ibindi bizwi cyane mu muco gakondo w'abanyarwanda.

Ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017, ishuri riherereye muri aka gace ryitwa Top Care Academy School, ryakoze ibirori byari bijyanye no gushyigikiriza abanyeshuri indangamanota zabo z'igihembwe cya kabiri. Muri ibi birori, abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ay'incuke bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu masomo yabo asanzwe ababyeyi barabishima, ariko bageze ku bumenyi buhambaye bafite mu bijyanye n'umuco gakondo ababyeyi birabarenga, abayobozi bari bahari barimo n'abashinzwe iterambere ry'uburezi bashimangira ko ari intambwe nziza ikwiye gushyigikirwa n'inzego ziteza imbere uburezi ariko n'izishyigikira iterambere ry'umuco zikabigiramo uruhare.

Aba bana bagaragaje ubuhanga bafite mu kubyina imbyino gakondo

Muri ibi birori, abana bari bazanye umuvure, inshinge n'ibitoki maze berekana uko abanyarwanda bengaga, bafata isekuru n'umuhini berekana uko basekuraga, bafata igisabo babuganizamo amata berekana uko bacundaga, bafata urusyo n'ingasire berekana uburyo gusya byakorwaga, ibi byose bakabikora imbonankubone bakoresheje ibikoresho byabugenewe, bisigaye biboneka hacye cyane nabwo mu bice byo mu cyaro.

Aba bana bagaragaje ubuhanga n'ubumenyi bafite mu bijyanye n'umuco

Ababyeyi bari batumiwe muri ibi birori kimwe n'abayobozi, bagaragaje ko ari igitangaza kubona abana bazi kuvuga neza amagambo y'igikeshamvugo n'ikibonezamvugo agora benshi mu bakuru, bashimira cyane ubuyobozi bwa Top Care Academy School bwabonye ko bidahagije gutanga ubumenyi busanzwe gusa, bagashyiraho n'uburyo bwo gutoza umuco abana barerera kuri iri shuri ryigenga ririmo kugaragaza iterambere rigaragara mu gutanga ubumenyi n'uburezi bufite ireme.

Abarimu bigisha aba bana bashimiwe cyane umuhate no kwitanga bagira mu gutanga uburezi bufite ireme

Uyu ni umuyobozi ushinzwe uburezi muri uyu murenge, wagaragaje ko ubusanzwe abana bo mu bice by'umujyi no mu nkengero zawo nta by'umuco bakunze kumenya

REBA AMA VIDEOS UKO BYARI BYIFASHE HANO:



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2uSPos0
via IFTTT

No comments:

Post a Comment