Kirehe: Inkongi yatwitse iduka ririmo ‘ibicuruzwa by’agaciro ka 50,000,000 Frw’

Kuri gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Kirehe umurenge wa Kigina, Akagari ka Ruhanga,umudugudu wa Nyakarambi II ,ahagana sa kumi n’imwe z’umugoroba habaye inkongi y’umuriro bivugwa yatewe n’intsinga z’amashanyarazi zatwitse inzu y’ubucuruzi  irakongoka. Baragenekereza ko harimo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 50 Frw. 

Iyi nkingi y’amashanyarazi ngo niyo yakongeje iduka hashya ibifite agaciro kagera kuri miliyoni 50 Frw

Umwe mu baturage wabonye ibyabaye yabwiye Umuseke ko inzu ari imwe ariko ifite imiryango itatu ikorerwamo ubucuruzi butandukanye burimo aho bacururiza inyama, aho badodera ndetse n’iduka ricururizwamo ibintu bitandukanye.

Gasarabwe yabwiye Umuseke ko iyi nkongi bigaragara ko yabaye ubwo abaturage hafi ya bose bari bagiye kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ku biro by’Umurenge wa Kigina nyuma batashye basanga inkongi yibasiye iyo nzu y’ubucuruzi.

Ingabo na Polisi bafatanyije n’abaturage mu kuzimya uriya muriro wari ufite ubukana.

Kubera ko nta bantu bari basigaye muri ako gace k’ubucuruzi, ngo nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima ariko ngo iyo batinda gato bari busange andi mazu nayo yahiye.

Kugeza ubu ibyahiriye muri iyo nzu biravugwa ko byari bifite agaciro ka miliyoni 50 Frw.

Icyumba  cyacururizwagamo inyama ni icya Jean Bosco Mpambara, icyadoderwagamo ni icya Monique Ingabire naho icyacururizwagamo ni icya Masabo na Dismas Ntibanyurwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vfNYd3

No comments:

Post a Comment