Abanyarwanda batuye mu Misiri bateranye ngo biture ineza bakorewe na Perezida Paul Kagame.
Bahuye mu mpera z’icyumweru gishize ngo bamushyigikire muri iyi minsi yo kwiyamamaza.
Bibutse igihe Kagame yabarokoye mu myigaragambyo yaberaga muri icyo gihugu mu mwaka wa 2011 bakohererezwa indege ya RwandAir ikabatahana mu rwababyaye.
Niyigaba Abdoul Razaq wiga Masters muri Al Azhar University yibukije abanyamuryango ba FPR INKOTANYI bari bateraniye aho ngaho ko batagomba kwibagirwa iyo neza bagiriwe.
Yagize ati “Ni byinshi byiza twakorewe na Perezida Paul Kagame, hari ingero nyinshi zifatika dore ko kera Abanyarwanda bamwe ntibahabwaga amahirwe angana yaba mu kwiga cyangwa se mu mwanya itandukanye muri Leta ariko ubu ngubu Abanyarwanda bose ni bamwe ntawe ucyamburwa ubunyarwanda bwe bitewe n’aho avuka cyangwa uko asa rero kunga abantu ukabagira ikintu kimwe nta wundi wabikoze uretse Paul Kagame ni na yo mpamvu tugomba kumushyigira tukamutora FPR-INKOTANYI igakomeza kuba ubukombe.”
Yakomeje abibutsa ingorane bagize mu gihe cy’imyigarambyo mu mwaka wa 2011 aho bari bihebye ariko Paul Kagame arabatabara, dore ko ari cyo gihugu muri Afurika cyabikoze bibera urugero no ku yandi mahanga ko umunyarwanda aho ari hose afite agaciro yahawe n’igihugu cye ndetse n’ubuyobozi bwiza.
Dr Emmanuel Mutabazi yababwiye ko kuba muri FPR INKOTANYI ntako bisa, ko buri wese agomba guterwa ishema na byo.
Yagize ati “Njyewe ninjiye mu muryango wa FPR INKOTANYI mfite imyaka 11 icyo gihe niberaga i Bugande twari twarirukanwe mu gihugu cyacu twari twarihebye twifuza kuzagira amahirwe yo kuba twasubira iwacu kubera FPR yacu twarabigezeho”
“Uyu muryango ni ntakorwaho, iyo uwubamo nawe uba uri intakorwaho, ni umuryango wahariye kuzarengera u Rwanda no kurugeza ku iterambere rikomeye dore ko hari ibi byose mubona ubu tubigezeho ku bw’ingufu z’umusaza ndetse no ku bufasha bw’abanyarwanda.”
Ijambo ryo gusoza ryatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri Sheikh Habimana Saleh ashishikariza Abanyarwanda kuzaza ari benshi bagatora, ndetse yibutsa abari aho ko ari zo ngufu z’u Rwanda rw’ejo abibutsa ko aho baba hose bajye bazirikana ko u Rwanda rubatezeho byinshi.
from Izuba Rirashe http://ift.tt/2w0KGbs
via IFTTT
No comments:
Post a Comment