Kagame arahari ari FPR turayifite namwe murahari... ikibura ni iki?: Paul Kagame

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yabwiye abaturage ba Burera ko ibisabwa byose ngo ubufatanye bwo kubaka igihugu buboneke bihari ndetse ko nawe ubwo ahari ibi yabivugiye mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yakomereje muri aka karere.

Saa tanu n'igice nibwo umukandida wa FPR Inkotanyi yari asesekaye kuri site yagombaga guhuriraho n'abayoboye ba FPR n'inshuti zabo bari baje kumwakira ari benshi. Mu ijambo ryre Paul Kagame.Yababwiye ko yishimiye kuza ngo baganire uko bazarangiza igikorwa cy'amatora

Ati :”Turishimye kuza kubasura tukaganira namwe hamye ngo twuzuze n'ikindi gikorwa turimo muri iyi minsi igikorwa cy'amatora. Gutora icyo bivuze nyine ni uguhitamo, guhitamo ibyiza, poltiki nziza, kubaka amashuri. Kubaka amavuriro , kubaka imihanda, guhinda tukeza. Gucuruza. Ni ikorana buhanga ni amajyambere muri rusange.”

Yababwiye ko barwaniye Burera bakayitsindira bai no kurugamba rwo kuyubaka kandi ngo bizashoboka kubera ubufatanye.

Ati :”Aha muri Burera n'utu duce tundi twose muhana imbibe nk'uko gatabazi yabivuze twarahabaye twaraharwaniye twarahatsindiye ubu turimo kuhubaka turashaka gutera imbere byose birashoboka byarashobotse bizashoboka kubera mwebwe kubera ubufatanye twese dufatanyije. Ubufatanye gukora politike nziza nta mpamvu Burera n'u Rwanda tutazatera imbere abafatanyije abagendera hamwe bagera kure turashaka kugera kure mu majyambere rero.”

Yababwiye ko iyo buri wese agize uruhare rwe hakabaho ubufatanye birihuta, yavuze ko ubufatanye atari ubw'abanya Burere gusa cyangwa FPR ahubwo ngo ubufatanye bw'igihugu cyose.

Yababwiye ko nta na kimwe kibura kugirango ubwo bufatanye buboneke ati :”Muri ibyo byose icyo tudafite ni iki? Arimwe murahari ari Kagame arahari ari FPR turayifite ari andi mashyaka turayafite ubwo se hagize ikitunanira sitwe twaba twinaniwe gusa ntabwo rero tuzinanirwa. Ubwo tubafite rero ndandamabara (ntantambara)yadutera ubwoba.”

Yababwiye ko igisigaye ari uguteza imbere umurimo abikorera bagakora nta kibakoma imbere hanyuma leta nayo ikabafasha. Yavuze ko n'urubyiruko rugomba gutea imbere rwiga amashuri kuko yubatswe kandi hari n'andi acyubakwa.

Yababwiye ko imihanda itumukamo imikunguku iza kuba amateka ko guhera itariki 4/8 bazaba bafite imyaka 7 imbere yo gukora kandi byinshi bijyendanye n'ayo majyambere.

Paul Kagame yasezeranyije abanya Burera ko nibamutora agatsinda ko azagaruka bakishimana kandi ko bafitanye igihango kuko bakorana ijana ku ijana ati:” ubwo rero icyo gihango nta kugitatira nta no kuzagitatira.”


Abanya Burera benshi bari baje kwakira umukandida Paul Kagame


Ni uku bamwakiriye


Rucagu Boniface nawe uvuka muri aka karere yari yishimye



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2vavGdu
via IFTTT

No comments:

Post a Comment