Ibi Kagame yabigarutsehokuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza yari yakomereje mu Ntara y'Amajyaruguru mu Karere ka Gakenke, aho yari yahuye n'ibihumbi by'abaturage bari bazindukiye ku kibuga cya Nemba mu murenge wa Nemba kugirango bamushyigikire banumve imigabo n'imigambi abafitiye muri manda ari kwiyamamariza.
Kagame yabwiye abaturage bo muri Gakenke amashanyarazi mu myaka irindwi yavuye kuri 0% ubu akaba ageze ku kigero cya 20% ariko avuga ko bidahagije ko urugamba rugikomeje. Yavuze ko mu myaka irindwi iri imbere aziyongera, intego akaba ari uko buri muturage agerwaho n'ibikorwaremezo 100%.
Umukuru w'igihugu yavuze ko ibyo yijeje abaturage ba Gakenke ndetse n'Abanyarwanda muri rusange bizashyirwa mu bikorwa kandi vuba, anashimangira ko iyo FPR yiyamamaza itavuga ibyo itazakora cyangwa ngo ikabye.
Yagize ati “Impinduka FPR Inkotanyi yazanye mu Rwanda, ibyo bikorwa byose ni ubudasa. Twe dufite ubudasa bwacu, ubudasa mvuga, bugaragarira aho tuvuye n'aho tugeze, n'inzira dushaka gukomeza.N'iyo twiyamamaza twe ntabwo tujya tubeshya tuvuga ibiri byo. Ibyakozwe byavuzwe nibyo nta gukabya nta kubeshya.N'ibyasezeranyijwe bizakorwa nabyo nibyo nta gukabya.”
Yunzemo ati “Ntabwo twabasezeranya ngo mutore umukandida wa FPR hanyuma ngo ntibizakorwe, ibyo nabyo ni impinduka. Igihugu, abantu bifuza kugera kuri byinshi. Ikidutandukanya kera nta byakorwaga ariko noneho byagera igihe kimwe abantu, abayobozi muri politiki icyo gihe bagasezeranya ibintu batazakora. Hari ukutabikora mu buryo busanzwe hari no kubisezeranya abantu uziko utazabikora imyaka ikaba 10, ikaba ingahe.”
Afatiye urugero ku bigaragarira amaso bimaze kugerwaho mu gihe gito yashimangiye ko n'ibisigaye nabyo bizagerwaho mu gihe Abanyarwanda bazashyira hamwe bagakorera hamwe nta numwe usigaye inyuma.
Ati “Reba amashanyarazi kugera kuri 20% bivuye ku busa, ariko aho biva ni urugero rw'uko bishoboka. Bitwara igihe bitwara amikoro ariko bitwara no gukora,ubufatanye n'ubushake kandi nizeye ko tubifite.Iyo abantu bafite ubushake, bakorera hamwe, bahitamo ibyo bakora n'uburyo babikoramo neza nta kidashoboka. Nta ntambara yantera ubwoba.”
Umukuru w'igihugu kandi yanibukije abaturage ba Gakenke ko gutera imbere dasaba guhora uteze amaboko ndeste anabasaba guhindura imyumvire bakamenya kugendera kuri politike yo kugira ibintu ibyabo bakabirinda maze bakanirinda abashaka kubagenera uburyo babaho.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vdxGlz
via IFTTT
No comments:
Post a Comment