Karongi: Urubyiruko rufite impano mu mupira w’amaguru rwariyakiriye

Ibijyanye n’umupira w’amaguru mu Karere ka Karongi ni kimwe mu byo urubyiruko rugaragaza ko rutabonamo amahirwe yo kwigaragaza no guteza imbere impano za bo. Bishingiye ku buba nta bikorwaremezo abakunda uwo mukino bakwifashisha mu mirenge batuyemo, birimo ibibuga n’imipira yo gukina.

Urwo rubyiruko rubarizwa mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Karongi ruvuga ko rusa n’aho rwamaze kwiyakira. Bamwe muri bo bavuga ko bakuranye inzozi zo kuzakina umupira w’amaguru ndetse baranabigerageza, ariko aho sitade ya Gatwaro isenyewe ndetse n’ikipe y’Akarere ka Karongi igasenyuka kandi ariyo benshi bari biteze kuzamukiramo, byatumye bumva ko inzozi za bo zirangiye. Nubwo nta Sitade akarere gafite, hari abasanga imikino itagombye guhagaraga kuko Akarere kakabaye gateza imbere umupira w’amaguru mu mirenge.

Ndayishimiye Alloys umwe mu rubyiruko rubarizwa mu Kagali ka Rugunga mu Murenge wa Rugabano, agira ati “Nko mu Murenge wa Rugabano nta kibuga tugira mu murenge wose, n’imipira ntayo tubona…ngaho nawe umbwire ukuntu twagira ikipe nibura y’umurenge nta kibuga nta mupira wo gukina…abayobozi ntacyo bari kudufasha…erega dufite n’impano nyinshi ntibigutangaze hagize uzamuka akagera no mu ikipe y’igihugu, ariko bizahera hasi nibadufashirize mu mirenge yacu”. Ndayishimiye akomeza avuga ko ibyo bituma nk’urubyiruko batagira aho bahurira ngo batange n’ibindi bitekerezo byakubaka ikipe y’Akarere ka Karongi ikomeye, agira ati “ Urabona nk’urubyiruko niba ntaho tugira duhurira, ntabwo tubona uko dutanga n’ibitekerezo…twakubaka n’ikipe y’Akarere ikomeye”.

Mugenzi we witwa Nkurunziza utuye mu Kagali ka Gitarama mu Murenge wa Bwishyura, we avuga ko kutagira ibikorwaremezo mu mupira w’amaguru bizabangamira iterambere rya siporo mu karere ka bo, agira ati “ni ikibazo gikomeye kuko dore muri uyu Murenge yewe no mu Karere kose nta Sitade tugira nta n’umupira wo gukina tubona. Ntabwo twabona ibikoresho by’imikino kuburyo bworoshye…ni ukubanga Karere tugashyira mu muhanda tugakina. Nibaduhe ikibuga n’ibikoresho bya siporo ni icyo dukeneye nk’urubyiruko.”

Akarere ka Karongi ngo kazi ko abaturage batishimiye kutagira Sitade ariko ngo hari iki gukorwa kuri icyo kibazo. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba François, agira ati “Twari dufite Sitade Gatwaro iza gusenywa hajya ibitaro, arinacyo usanga giteye kibazo cyane…usanga abaturage batubwira ngo Sitade yacu mwarayisenye ntimwatwubakira indi, niho hari ikibazo. Turi gukora ibishoboka byose, turi gukora inyigo ya Sitade, noneho nitumara gukora inyigo niho tuzabona umushoramari adufashe kubaka Sitade. ikibura ni Sitade ikajyana n’ikipe y’Akarere”.

Mu gihe bitarakorwa hari igisubizo

Akarere ka Karongi kagaragaza ko kubaka ibibuga ari ikintu gitwara amafaranga ariyo mpamvu basanga hari imyidagaduro idahenze abantu bakwiye kwitabira kubyaza umusaruro. Ndayisaba François, agira ati “Reka duhere ku mutungo karemano dufite, kwirukanka ntabwo bisaba ikibuga…kubyina ntabwo bisaba ikibuga…koga ntabwo bisaba ikibuga ikivu turagifite…mbere na mbere turashaka guteza imbere ibintu bitazaduhenda n’ibindi bizaduhenda tukabyitaho ariko tukabanziriza ku byo dufite tugakoresha ku mpano cyangwa amahirwe dufite tudakoresha.” Akomeza avuga ko iyo gahunda yatangiye kandi ngo irabyara umusaruro, agira ati “Dufite abana bazi koga kandi bakaba aba mbere, twatangije umukino w’amagare mu misozi miremire twatangiye gukangurira urubyiruko ibijyanye no kwirukanka”.

Uwiyumvamo football azajya koga cyangwa kunyonga igare?  

Hari urubyiruko rutumva neza iyo ngingo kuko ngo utaba wiyumvamo impano yo gukina umupira w’amaguru hanyuma ngo ujye gukina koga cyangwa kunyonga igare bigushobokere. Ndayishimiye Alloys wo mu murenge wa Rugabano avuga ko nibura bajya bahuriza imirenge ibiri cyangwa itatu ku kibuga runaka ubundi bakabaha ibikoresho, agira ati “Wenda tuvuge nk’ubu baduhurije ku  kibuga cya Gitesi wenda tukajya tujyayo nk’iminsi itatu cyangwa ibiri mu cyumweru n’abandi gutyo twajya dukina…bo icyo bakora ni ukumenyesha iyo mirenge ko isangiye ikibuga ubundi bakaduha ibikoresho”.

Urubyiruko mu Karere ka Karongi ngo ruterwa ishyari no kuba tumwe mu turere bahana imbibi dufite amakipe akina mu byiciro bitandukanye by’umupira w’amaguru mu Rwanda. Hari bamwe mu rubyiruko bavuga ko bafite gahunda yo kwimukira mu turere tugifite umupira w’amaguru kugira ngo bahigaragarize. Nta gihe inyigo ya sitade izaba yarangiriye cyangwa izaba yamaze kubakirwa kuko n’aho izubakwa hataremezwa.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Twarabanye Venuste



from bwiza http://ift.tt/2vl3wgs
via IFTTT

No comments:

Post a Comment