Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira umwanya w'umukuru w'igihugu mu Rwanda bisigaje amasaha atarenze 72 ngo birangire. Umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi yari mu ntara y'amajyaruguru mu turere twa Burera na Gakenke. Mu karere ka Burera aho yatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, yijeje abatuye ako karere ko mu minsi ya vuba ibikorwa remezo birimo imihanda itari iyigitaka bizaba byabagezeho. Uko kwiyamamaza kw’itabiriwe n’abaturage benshi cyane bateraniye mu kibaya cyahitwa Kirambo. Umukandida Kagame yabanjirijwe n’ushinzwe k’umwamamaza muri ako karere depite Jean Marie Vianney Gatabazi watangiye atondagura bimwe mu byo avuga leta ya FPR yamariye abatuye akarere ka Burera. Mu byo yavuze harimo umutekano, gutahukana abanyaburera bari barahungiye mu bihugu bitandukanye n’ivuriro mpuzamahanga ry’ubutswe muri ako karere. Ibyo bikorwa byo kwiyamamaza kw’umukandida wa FPR Inkotanyi byaranzwe ahanini n’indirimbo n’imbyino dore ko n’umukuru w’igihugu n’umuryango we nabo bageze aho bagasabana n’abaturage. Mu ijambo rye umukandida Paul Kagame yijeje abatuye akarere ka Burera kububakira ibikorwa remezo birimo imihanda n’amashuri biziyongera ku buryo iterambere rizarabageraho. Yabaseranyije ko umuhanda w’igitaka uri mu karere kabo mu minsi ya vuba uzaba wabaye amateka. Ariko yibukije abo banyaburera ko gutora ari uguhitamo ibyiza na politike nziza. Umukandida Kagame yibukije abanyaburera ko we n’umuryango wa FPR bamaze igihe kinini muri ako gake maze ashimangira ko hari isano ikomeye bafitanye na Burere n’utundi duce tuyegereye Avuye mu karere ka Burera umukandida Kagame yakomereje mu Karere ka Gakenke. Kuri uyu wa kabili Perezida Kagame azakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gicumbi. Kuwa gatatu ari nawo munsi wa nyuma wo kwiyamamaza, ibikorwa bye azabikorera mu karere ka gasabo mu mujyi wa Kigali.
from Voice of America http://ift.tt/2uRb080
via IFTTT
No comments:
Post a Comment