Uwacikirije ishuri kubera amikoro yemeranywa n’imigabo ya Dr Habineza mu guteza imbere Abanyarwanda

Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yasezeranyije Abanyarwanda ko azakomeza guhibibikanira imibereho myiza yabo, ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Huye, bamwe bavuga uko babibona.

Ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2017, Dr Frank Habineza yiyamamarije mu Murenge wa Mukura mu karere ka Huye, ahitwa mu Irango.

Muri aka gace yahageraga ubwo yari umunyeshuri mu yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda, ndetse muri aka gaceni hafi y’ahakomoka Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka, Ntezimana Jean Claude ushinzwe no kumwamamaza, aho bizeye kuzabona amajwi kubera umwihariko w’uko bahabaye nuko babagejejeho ibisubizo by’imibereho myiza.

Umwe  mu bakurikiranye igikorwa cyo kwiyamaza witwa Elie Mutuyimana w’imyaka 21 y’amavuko, ukomoka mu Murenge wa Kansi wo mu karere ka Gisagara yagaragaje uko abona ibyo yababwiye ko azakora.

Ati “Imigabo n’imigambi numvise y’uriya mukandida wa Green Party, numvise ari myiza cyane, nkaba numvise hari n’ikintu cyiza yatuganishijeho twebwe nk’urubyiruko ko azatuma dutera imbere biciye mu kwihangira imirimo abidufashijemo, ntidusoreshwe imyaka ibiri, abafite igishoro gito bagasonerwa.”

Ku bijyanye no guha ifunguro abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Mutuyimana yemeza ko ari igisubizo ku bana n’ababyeyi cyane abo mu miryango ikennye.

Ati “Hari gihe tuba mu ngo zacu ababyeyi bacu batishoboye  ugasanga umwana agiye ku ishuri inzara iramwishe, namushimiye aho yavuze ko tuzajya duhabwa ifunguro rifite n’intungamubiri zihagije.”

Ku bijyanye no guhabwa amatungo magufi yaba ku bana ndetse no ku babyeyi, Mutuyimana avuga ko bizatuma urubyiruko rukurana icyizere cyo kubaho neza mu minsi iri imbere kuko hari abagorwaga no kwibaza uko bazabaho ejo hazaza.

Ati “Abana nibatangira kwizigama biciye mu matungo bahawe bazakura bumva badahangayitse. Iyo utekereza uko uzubaka urugo rwawe ejo hazaza biragora nta bushobozi ufite, ayo matungo azadufasha.”

Mu

tuyimana yacikirije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2016 ubwo yari ageze mu mwaka wa gatatu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibirizi mu karere ka Gisagara, akabura amikoro atuma ayakomeza, agahitamo kwiga gusudira mu mashuri y’imyuga, akaba afite icyizere ko nayasoza azajya yinjiza amafaranga amubeshaho ashyigikiwe na gahunda za leta.

Ati “Nabonye bidashobotse, nsaba mu rugo kundihirira imyuga. Nari naje gukoresha igare nkoresha njya ku ishuri  kuko ryapfuye. Niga imyuga wenda ejo nindangiza nzakora urugi bampe ibihumbi 50 cyangwa 100, niga gusudira.”

Mu karere ka Huye , Dr Habineza yakomoje ku bijyanye no kongera inguzanyo ihabwa abiga kaminuza, iyo buruse ikava ku bihumbi 25 avuga ko bidatirimuka kuko  mu myaka nka 13 byari ibihumbi 21 ku kwezi, akabigira 100, bikaba byafasha abanyeshuri kwibeshaho mu buzima butabagoye nkuko bimeze uyu munsi.

Azagaruraho kandi ubucuruzi bwa caguwa ndetse na tagisi nto bita Twegerane azigarure mu mihanda cyane iyo mu mijyi zaciwemo.

Azavugurura kandi ibijyanye na mituweli uyishyuye ahite atangira kwivuza atarindiriye ko abagize umuryango wose bayitanga nta no kwivuza nyuma y’ukwezi hishyuwe ikiguzi cyayo nkuko bimeze uyu munsi.

Azakomeza  gukora ibishoboka ngo Huye, itezwe imbere nk’umujyi w’u Burezi yabayeho mu buzima butari bwiza ubwo yatangiraga kwiga muri kaminuza kuko ngo bagiye barara mu nzu mberabyombi(salles) zitagenewe kuraramo kubera ibibazo bitanudukanye.

Azafasha kandi abize ururimi rw’igifaransa  kubaho nta pfunwe bagira haba mu bijyanye no gukora ibizamini mu cyongereza bakagorwa n’urwo rurimi bamwe batigeze bigamo. Ibyo ngo bizabafasha gukora ikizamini cya interview nta bibazo bahura nabyo n’abarimu bize mu gifaransa bakakigisha aho kwigisha icyongereza batazi neza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus

 



from bwiza http://ift.tt/2uQUvsq
via IFTTT

No comments:

Post a Comment