Nyarugenge: Gusoza ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR byitabiriwe n’ibihumbi by’abaturage

Kuri iki cyumweru, itariki ya 30 Nyakanga, ku Gitikinyoni mu Murenge wa Kigali habereye igikorwa cyo gusoza gahunda zo kwamamaza umukandida w’ Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge.

Ibi bikorwa byitabiriwe n’ abaturage bagera ku bihumbi 55,000  b’ Akarere ka Nyarugenge ndetse n’ abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’ Umuryango mu Mujyi wa Kigali bwana Nyamurinda Pascal, Umuhuzabikorwa w’ ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR mu Mujyi wa Kigali Bwana MIRENGE John, n’ abandi batandukanye barimo abadepite n’ abasenateri.

Mu buhamya bwatanzwe na Madamu Mukamuvara Daphrose yagarutse ku iterambere umukandida wa FPR Inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame yagejeje ku bagore bakava mu gikoni bakagira uruhare mu iterambere n’ Imiyoborere y’ Igihugu, aho ibyo nawe byamugezeho uyu munsi akaba ari rwiyemezamirimo.

Kayigirwa Telesphore wagaragaje ibikorwa bya FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge nibyo izageza ku baturage muri mandat itaha mu gihe Umukandida wabo yaba atowe yabwiye abaturage ko muri iyi myaka irindwi igiye kuza imihanda ya Kaburimbo iziyongera, hakazubakwa ibitaro by’ Akarere kandi bifite ibikoresho bikomeye binatanga serivisi nziza, amazi n’ umuriro bizongerwa mu bice bitandukanye by’ Akarere, ibikorwa byo kubaka amazu aciriritse abaturage b’ Akarere nabo bakaba bazabigeraho.

Umurwanashyaka w’ ishyaka rya PDI akaba n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Uburezi bwana Munyakazi Isaac  wari witabiriye iki gikorwa, yashimiye abarwanashyaka ba FPR Inkotanyi ku guhitampo neza umukandida nabo bashakaga kuko bizera ko ariwe uzakomeza guteza imbere Igihugu kandi kumutora ari ugutora Ubumwe bw’ abanyarwanda n’ Iterambere ryabo, abasaba kuzatora neza ku itariki ya 04 Kanama maze umukandida agatsinda.

Umuyobozi w’Umuryango mu Mujyi wa Kigali yashimiye abaturage b’ Akarere ka Nyarugenge uko bakiriye Umukandida w’ Umuryango FPR Inkotanyi mu gihe yasuraga Akarere ka Nyarugenge inshuro 2 muri iki gihe yiyamamaza anabibutsa ko ku itariki ya 02 Kanama azasoreza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo abasaba kuzaza bagakomeza kumushyigikira. Yagaragaje ko Akarere ka Nyarugenge nk’umutima w’Umujyi n’ uw’igihugu muri rusange, abanyamuryango bakwiye gukomeza kuba ku isonga ry’abandi ibyo bikazanagaragarira mu matora.

Ibi bikorwa byaranzwe na morale yo ku rwego rwo hejuru bikaba kandi byarimo abahanzi nka Kitoko, Senderi n’ abandi.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

@bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2vkOJT1
via IFTTT

No comments:

Post a Comment