RSE: Hacurujwe imigabane ya I&M Bank, BK na Bralirwa ya miliyoni 154 Frw

Kuri uyu wa 31 Nyakanga, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane ya I&M Bank, Banki ya Kigali na Bralirwa ifite agaciro k’amarafaranga y’u Rwanda 49 879 600.

Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (Photo: internet).

Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (Photo: internet).

Kuri uyu wa mbere, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane 519 400 ya I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga 49 343 000 Frw yacurujwe muri ‘deals’ eshanu, ku mafaranga 95 Frw ku mugabane ari nako gaciro wariho ejo hashize.

Hanacurujwe imigabane 1 500 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 375 000 Frw yacurujwe muri ‘deals’ ebyiri, ku giciro cy’amafaranga 250 Frw ku mugabane kitahindutse.

Ku isoko hacurujwe kandi imigabane 1 300 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 161 600 Frw yacurujwe muri ‘deals’ ebyiri, ku giciro kitahindutse cy’amafaranga 125 Frw ku mugabane umwe.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitanu (5) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” ntibyahindutse kuko bitacuruje.

Amasaha yo gufunga imiryango kuri uyu wa mbere, yageze ku isoko hari imigabane 2 600 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mafaranga 255, gusa ntabifuza kuyigura bahari.

Ku isoko hari kandi imigabane 91 100 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 125-135 Frw, ariko ntabifuza kuyigura bahari.

Hari n’imigabane 460 700 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 70-75 Frw ku mugabane, ariko nta baguzi bashaka kuyigura bahari.

Hari kandi imigabane 3 018 700 ya I&M Bank igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 95 – 104 Frw, gusa nta baguzi bayo bahari.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2uO44tP

No comments:

Post a Comment