Ni abaturage bitwa Nenets batuye mu gice cy’Uburusiya cyegereye impera y’Isi kizwi ku izina rya Siberia ahaba ubukonje bwa -50C. Batunzwe n’inyama z’inyamabere zisa n’inyemera kandi bahora bimuka bashaka ahari urwuri ho baragira amatungo yabo.
Abahanga bavuga ko abatuye muri kariya gace ka Siberia bajya mu duce dutandukanye bashaka aho baragira amatungo yabo, muri rusange bakaba bimuka mu ntera ingana na kilometero ijana.
Aba Nenets baba mu gace ka Siberia kitwa Yamal Nenets gaherereye mu majyaruguru y’u Burusiya ahantu hakonja cyane k’uburyo ubukonje bugera kuri 50 munsi ya zero.
Inyamabere borora nizo bakuraho impu bambara kandi bakarya n’inyama zazo. Aya matungo kandi niyo batambira imana zabo.
Abanyamakuru b’Ikinyamakuru MyHeritage bamaze ukwezi babana n’abaNenets mu rwego rwo gufata amafoto n’ubuhamya byo kuzereka amahanga uko babayeho no gufasha mu gushyiraho ingamba zafasha mu gukumira ko bacika ku Isi kuko bagize rimwe mu matsinda y’abantu bivugwa benda gucika ku isi.
Kugeza ubu imibare yerekana ko abasigaye batarenga igihumbi, aba bakaba boroye inyamaswa zirisha zigera ku bihumbi bitatu gusa.
Kwimuka bava mu gace kamwe bajya mu kandi ngo bigenwa n’ibihe amatungo yabo aba ajya gushakiramo urwuri n’amazi ahantu runaka.
Mu gace batuyemo hari uruzi bita Ob ari narwo amatungo akenshi akunda gushokamo mu gihe runaka.
Aba Nenets ubuzima bwabo babushingira ku korora ziriya nyamaswa ziteye nk’inyemera ariko zifite amahembe afite amashami atandukanye.
Abahanga bavuga ko iyi inyama zabaye nyinshi aba Nenets bazigurisha mu masoko baturanye naho izindi bakazijyana mu isoko ry’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.
Uko bagenda bimuka bava mu gace kamwe bajya mu kandi aba Nenets bagenda bubaka inzu z’utururi zisakawe kandi zitwikiriwe ku mpande n’impu zaza nyamaswa borora.
Umuhanga witwa Golan avuga ko bitangaje kubona uko abo muri buriya bwoko babasha guhangana n’ubukonje bukabije buba mu ishyamba bita Tundra ryera mu bice bibamo urubura rwinshi.
Umwe muba Nenets witwa Shahar yabwiye MyHeritage ko abasekuru babo bafashe umwanya wo kwiga ikirere no kukimenyera nabo bakabiraga ababakomotseho.
Uko bigaragara ngo abana bavuka bafitemo ubushobozi bwo kuzahangana n’ubukonje bwinshi buba mu duce ba Sekuru baba barakuriyemo.
Siberia ni imwe mu ntara zigize u Burusiya iherere mu Majyaruguru ikaba ifite ubuso bwa 13.1 million km². Irimo amashyamba yo mu bwoko bwa Tundra ni ukuvuga amashyamba agizwe n’ibiti birebire ariko biringaniye kandi agwamo urubura rwinshi.
Muri iriya ntara kandi hari imisozi miremire kandi ikonja cyane nka Ural, Altai naVerkhoyansk.
Muri Siberia hari ibiyaga binini nka Baikal mu Mujyepfo n’ibindi.
Iyi ntara ituwe n’abaturage basaga miliyoni 36.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2veYilM
No comments:
Post a Comment