Maze igihe nkorana imibonano mpuzabitsina n'umuhungu dukorana ku kazi, ariko sinzi niba ankunda.Nkore iki?

Umukobwa witwa Brenda(andi mazina ntiyatangajwe kubw'umutekano we) yaratwandikiye , akaba asaba ko abasomyi ba Makuruki.com bamugira inama.

Ibaruwa ye igira iti:Mfite inshuti isanzwe y'umuhungu.Hashize ibyumweru bike dukorana imibonano mpuzabitsina turi iwe ndetse n'iwanjye tujya tuyihakorera.Hashize igihe kinini tumenyanye kuko twigeze no gukorana imyaka irindwi ku kazi.Nta kibazo twigeze tugirana tukiri ku kazi, twabanye neza.Mu kwezi gushize nibwo yantumiye ngo nze kuza iwe turebe filimi.Nagiyeyo kuko numvaga nta kibazo.Twarebye filimi ariko kubera filimi z'urukundo twarebaga, kwihangana byageze aho twembi biratunanira

Twibonye twatangiye gusomana ndetse birangira tunakoze imibonano mpuzabitsina iryo joro.Mu gitondo twazindutse tujya ku kazi nk'aho nta cyabaye.Guhera icyo gihe twatangiye kujya dukorana imibonano mpuzabitsina nk'aho turi mu rukundo.Nyamara ntacyo turaganira ku byerekeye urukundo, sinzi niba ankunda nubwo njye mwiyumvamo bidasanzwe.Numva mfite ubwoba bwo kumubaza aho ibyo dukora bizarangirira, niba na we ankunda cyangwa ari ukuntesha igihe.None nkore iki? Murakoze.

Tukwibutse ko nawe ushobora kugisha inama abasomyi ba Makuruki, utwandikira kuri e-mail makurukirw@gmail.com



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2eZABYm
via IFTTT

No comments:

Post a Comment