Umwana w’imyaka 14 yivuganye umugabo we w’imyaka 40 bamushyingiye ku ngufu

Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 wo mu gihugu cya Nigeria, wahatiwe kurongorwa n’umugabo w’imyaka 40, afunzwe ashinjwa icyaha cyo kwica umugabo we nk’uko byatangajwe n’igipolisi cya Nigeria.

Iki gipolisi kiravuga ko cyataye muri yombi umwana w’umukobwa witwa Aisha Isah w’imyaka 14 nyuma yo gushinjwa gukubitisha umugabo we, Isiaka Usman w’imyaka 40 inkoni bakinisha umukino wa baseball kugeza amwishe.

Uyu mwana akaba akurikiranweho icyaha kimwe cy’ubwicanyi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga pulse.ng rwo muri Nigeria. Uyu mugabo wishwe ngo akaba yari na mubyara w’uyu mwana w’umukobwa.

Nk’uko ibyavuye mu iperereza ry’igipolisi bivuga, ngo uyu mwana Isah yahatiwe n’ababyeyi be kurongorwa na mubyara we mu mezi atanu ashize.

Uyu mugabo Usman bivugwa ko yari anafite abandi bagore babiri, ngo yajyaga yicisha inzara uyu mwana yagize umugore  wa gatatu. Mu cyumweru gishize rero, ngo bari kumwe mu rugo bombi bonyine, Isah ngo yasabye umugabo amafaranga yo guhaha undi aho kuyamuha amukubita urushyi.

Umwana ngo yahise afata inkoni ikinishwa baseball ahondagura umugabo kugeza ataye ubwenge ajyanwa kwa muganga aba ari ho apfira azize ibikomere.

Bala Elkanah, umuvugizi w’igipolisi, akaba avuga ko nubwo bibabaje ko uyu mwana yahatiwe kurongorwa na mubyara we umurusha imyaka 36 yose, bitari ngombwa ko amwica.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Gentille Kamikazi/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2uQNCY7
via IFTTT

No comments:

Post a Comment