U Bushinwa bwagaragaje ububasha bw’igisirikare cyabwo mu kwizihiza imyaka 90 kimaze – Amafoto

Ibihugu by’ibihangange ku Isi bikomeje kurata imbaraga zabyo mu bya gisirikare zigaragaza ibitwaro bitunze, igihugu cy’u Bushinwa nacyo ubwo kizihizaga isabukuru y’imyaka 90 igisirikare cyacyo (PLA) kibayeho, kikaba cyagaragaje mu karasisi kari kitabiriwe na perezida Xi Jinping ubushobozi bw’iki gisirikare.

Hagaragajwe imitwe y’ingabo itandukanye, ibibunda birasa ibisasu bya missiles birimo ubumara n’indege z’intambara zitandukanye n’ibimodoka by’imitemenwa. Aka karasisi kakaba kabereye kuri iki Cyumweru mu birindiro bya gisirikare bya Zhurihe.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping

Perezida Xi Jinping nawe wari wambaye gisirikare, yabwiye ingabo z’u Bushinwa ko isi idatekanye muri iki gihe, hakaba hakenewe igisirikare gifite ubushobozi kurusha mu bindi bihe.

Mu ntwaro zikanganye u Bushinwa bwagaragaje, harimo indege y’intambara ziswe Chengdu J-20 ndetse n’missile yabwo nshya yambukiranya imigabane bise DF-31AG.

Reba amafoto

 

 

  

 

Src:Dailymail

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2hgnrHa
via IFTTT

No comments:

Post a Comment