Avuye mu karere ka Burera Paul Kagame umukandida wa FPR n’amashyaka umunani amushyigikiye yakomereje mu murenge wa Nemba mu kagari ka Mucaca mu mudugudu wa Cyahafi mu karere ka Gakenke aho yababwiye ko ataje kubasezeranya ibyo atazakora.
Mbere y’ijambo rye uwari ayoboye uyu muhango hano yibukije bimwe mu byagezweho muri aka karere avuga ko amashanyarazi mu bagatuye ageze kuri 19,5%, ubu bafite inganda 14 za kawa mu karere harimo rumwe ruyikaranga, ubu bafite ibitaro bya Nemba, ibya Ruli ibya Gatonde, ndetse ko ubwo habaga ibiza mu bihe bishize abashegeshwe batabawe bakubakirwa inzu 1 040 n’ibiraro 77.
Paul Kagame yabwiye abaturage benshi cyane baje kwifatanya nawe ko ubudasa bw’u Rwanda bushingiye ku nzira rurimo, aho ruvuye n’aho rugeze ubu.
Ati “Iyo twiyamamaza twe ntabwo tujya tubeshya. Ibyakozwe byavuzwe ni byo nta gukabya nta kubeshya, ibyasezeranyijwe twifuza gukora nabyo nibyo nta gukabya… nta kubehsya,
Ntabwo twaza hano ngo tubasabe ko mutora umukandida wa FPR tubabeshya, tubasezeranya ibyo tuzakora ntibishoboka.”
Yavuze ko abantu bifuza kugera kuri byinshi, ko cyera abanyapolitiki basezeranyaga abantu ibyo batazakora imyaka ikaba myinshi bidakorwa.
We ati “Amashanyarazi 20% navuga ko biba bikiri hasi ariko ni 20% bivuye ku busa, ikiba cyatumwe biva ku busa ku ijana bikagera kuri 20% ni urugero rw’ibishoboka ejo bundi bizaba 40%, 60% byegere ijana kuko niho tugana.”
Gukora ibyo asezeranyije ngo bitwara igihe bikanatwara amikoro n’ubushake ariko ibi byose ngo birahari kuko abantu bafite ubushake bwo gukorera hamwe no kumva ko bishoboka.
Paul Kagame yavuze kandi ku kwishakira ibisubizo kw’abanyarwanda n’abanyafrica kuko ngo kuva cyera abigaragaje nk’abashakira Africa ibisubizo bakanayishyiriraho abayobozi iyo biba aribyo bashaka koko Africa nayo iba iteye imbere nkabo.
Ati “uwo muzatora, uwo mushaka, ntacyo yageraho atari kumwe namwe. Hatari ubufatanye mu bikorwa bibashingiyeho, hatari ubushake no gushishoza ntabwo byashoboka.”
Paul Kagame yavuze ko FPR yifuza ko abanyarwanda bakomeza gutera imbere ntawe usigaye inyuma.
Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW/Gakenke
from UMUSEKE http://ift.tt/2vXSIC2
No comments:
Post a Comment