Ndabizeye kandi nimungirira icyizere sinzabahemukira, ntimuzicuza!- Dr Habineza abwira abanya-Gasabo


Umukandida w'ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza yatangarije abanya-Gasabo ko yiteguye guhindura ubuzima bw'abanyarwanda ahereye ku bana bato akageza ku basaza n'abakecuru abasaba kumugirira icyizere abasezeranya ko atazabahemukira kandi akabarinda kwicuza.

Mu gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2017, Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukandida yavuze ko mu guhindura buzima bw'abantu baciriritse azabinyuza mu kubaha uburenganzira bwo gukora akazi kose bifuza gukora ndetse abacuruzi bataratera imbere akabakuriraho imisoro yose.

Yagize ati: “Twe iyo dushaka kurwanya inzara tuyihera mu mizi yayo, mu bintu byo hasi abantu basuzugura, hari igihe ubona abantu bareba ibyo hejuru gusa, bakareba amataje yubatse i Kigali bakavuga ngo i Kigali twese turi abakire ariko bakirengagiza ko hari n'ababurara, ubwo icyo tubafitiye muri gahunda ni ugusubiza abanyarwanda uburenganzira bwo gukora akazi bifuza, ari abanyagataro, ari abazunguzayi, abanyonzi,..ndetse dushyiraho gahunda yacu ivuga ko umucuruzi wese ufite igishoro kitageze kuri Miliyoni ebyiri atagomba kwishyura umusoro.”

Habineza avuga ko Imisoro myinshi ituma abantu badakira. Ati: “Imisoro yabaye myinshi birenze urugero ugasanga umuntu asigaye akorera Leta, nkubu abamotari benshi naganiriye na bo barambwiye ngo iyo bakoreye bitanu ku munsi basigarana bibiri, bitatu yose yagiye mu misoro itandukanye, ugasanga biragoye kugirango azagure imodoka kandi kera umuntu yatangiriraga ku igare, akagura moto, yava kuri moto akagura tagisi ejo bundi ugasanga ari umukire.”

Yabwiye abaturage ko natsinda amatora azashyiraho gahunda zo gukura abaturage mu buzima bubi aho avuga ko azahera ku bana bato akabaha Inkonko n'inkwavu, abagore akabaha ihene, intama cyangwa ingurube ndetse abafite ubushobozi bwo korora inka akabaha inka ebyiri.

Yagize ati: “Abana bose biga mu mashuri abanza tuzabaha inkoko n'urukwavu, ku buryo umwana tuzamwigisha uko borora inkoko n'urukwavu ku ishuri ku buryo nta munyeshuri uzongera gusaba mama we igitabo, ntazashaka urukweto ngo arubure, ntazashaka ishati ngo ayibure, uko ni ko turwanya ubukene tubuhereye hasi, aba Mama na bo babyifuza, bazabona nibura itungo rigufi, ari ihene, intama n'abatari abasiramu tubahe ingurube. Icyo gihe nta mu mama wavuga ngo yabuze igitenge, n'abo basaza bavuga ko bafite ubushobozi bwo korora inka nta kibazo tuzabaha ebyiri.”

Guhinga igihingwa umuturage ashaka kandi agasubizwa uburenganzira ku butaka bakanakurirwaho imisoro ku butaka bwabo, uyu mukandida avuga ko na byo bizahindura ubuzima bwa benshi mu bahinzi n'abanyarwanda bose muri rusange kuko umugabane munini w'abanyarwanda utunzwe n'ibikomoka ku buhinzi.

Nyuma yo kuvuga imigabo n'imigambi ye, Frank Habineza yasabye abaturage kumugirira icyizere na we akazabarinda kwicuza. Ati: “ Ibyo byose mbijeje ndetse n'ibindi tubafitiye ntibyakorwa cyeretse ku itariki enye z'ukwa munani muzindutse mugatora Frank Habineza, inshuti yanyu,… nimuntora ntabwo muzicuza kuko ibyo mbabwira mbihagazeho, kandi tumaze imyaka igera ku munani tutarigeze tuva ku ijambo ryacu, kuva 2009 dutangira ntintwigeze tuva ku ijambo, imvugo niyo ngiro, ubwo ndabizeye kandi nimungirira icyizere ntabwo nzabahemukira! Ntimuzicuza!”

Kuri uyu wa 01 Kanama, Dr Frank Habineza azakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Murenge wa Butaro, Mu Karere ka Burera, mu Ntara y'Amajyaruguru.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2tSAm41
via IFTTT

No comments:

Post a Comment