Ngezehe Donat umuturage wo mu Karere ka Burera avuga ko yakuwe kure n'ubuyobozi bwa Paul Kagame kuko yarari mu bukene bwatumye umuryango we usuhuka ariko agatabarwa n'inka yahawe na Perezida Kagame.
Ngezehe mu buhamya yatangiye imbere ya Paul Kagame umukandida wa FPR mu matora y'umukuru w'igihugu ariko akaba anasanzwe ayobora u Rwanda kuva mu mwaka wa 2000 yavuze ko Perezida Kagame aje mu Rwanda ariwe wamukuye mu bukene bwari bumurembeje.
Ati :”Uyu musaza yaje mu Rwanda nkennye cyane mpita njya kuragira inka z'abandi kuko iwacu bari bakennye cyane.. iwacu basuhukiye muri Uganda kubera gucyena ariko ubu ndi umugabo nijye yagabiye inka mbere y'abandi ubu mfite inka 9 zikomoka kuri ya nka ubu ndi umukire mu bandi.”
Yavuze ko ubu abayeho neza kubera ibisubizo bya Kagame ati:”Ubu sinkitwa Donat nitwa bisubizo Kagame ya mpaye, ubu inka yampaye yankuye hasi, umwana wange yiga amashuri muri Sunrise. Nange ubu nagiye kwiga niga mu mwaka wa mbere ubu ndi umukire kandi amavuja yari yaranyije,numva twese abanyaburere tuzahundagaze amajwi yacu kuri uriya mukandida Paul Kagame maze natwe u Rwanda rwacu rwiteze imbere.”
Ngezehe Donat uvuga ko yakuwe kure n'ubuyobozi bwa Kagame Paul
Kandida Perezida Paul Kagame mu Burera yababwiye ko kongera kumutora ari uguhitamo amajyambere akomeza kwiyongera mu Rwanda. Yavuze ko nyuma y'itariki ya 4/8 hazaba hakurikiyeho imyaka 7 yo gukora cyane abikorera bagakora batunganye amajyambere agakomeza kwiyongera mu Rwanda .
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2wdwR8X
via IFTTT
No comments:
Post a Comment