Hafi y’ikiyaga cya Burera mu cyari kiri mu murenge wa Rusarabuye, mu kagari ka Ndago mu mudugudu wa Kiyambo niho imbaga nini y’abaturage bo mu karere ka Burera bakiriye umukanida wa FPR uyu munsi, mbere y’uko ahagera bamwe muri bo baganiriye n’Umuseke kubyo bamushimira n’ibyo bamwifuzaho, ahageze yababwiye ko aha hantu bahabaye, baharwaniye kandi bahatsindiye ubu bari kuhubaka. Ababwira ko bafatanyije ntakidashoboka.
Umwalimu ku kigo cy’amashuri cya Karangara witwa Emmanuel Sekabanza waje hano avuye hakurya ya Burera mu murenge wa wa Rugarama mu kagari ka Karangara yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko ashyigikiye Kagame kubera ibyo yabagejeje hano iwabo ariko ngo binazwi ku isi hose uko yahinduye u Rwanda.
Sekabanza ati “abana ntibakigira mu micucu (ivumbi) ubu amashuri arimo ciment, abarimu natwe dukoresha RAMA tukivuza byoroshye, abanyarwanda muri rusange tumerewe neza nibyo tumushimira niyo mpamvu tumushyigikiye.”
Sekabanza ariko avuga ko yumva iwabo Perezida yabafasha akabagezaho ishuri rya Nine Years Basic Education kuko abana bakora urugendo (kugenda gusa) rwa 5Km bajya kuri Groupe Scolaire Kinoni, kwiga bikabavuna.
Deo Nicolas Habumugisha ni umwarimu ku mashuri abanza ya Birwa II avuga ko azatora Kagame ari nayo mpamvu yaje kumushyigikira gusa akamusaba ko agashahara k’ibihumbi mirongo ine mwalimu atangirira yakazamura nibura kakaba 80 000Frw kubera ko ubuzima hano iwabo naho bwahenze.
Habumigisha avuga ko SACCO zidapfa kubaguriza kuko nk’abarimu bagitangira usanga nta n’ingwate baba bafite.
Muri rusange ariko ngo bashimira Kagame wubatse amashuri menshi, imihanda, agatanga inka ku bakene akongera amashanyarazi muri aka gace.
Musabyimana Emmanuel w’imyaka 67 wavukiye mu murenge wa Cyeru hafi ya hano mu kagari ka Butare avuga ko Kagame yamworoje akamuvana mu bukene. Ngo yumva yabayobora kugeza ubwe ananiwe.
*Hon Gatabazi ati “ntabwo turi kukwamamaza kuko waratsinze”
Hon JMV Gatabazi wari uyoboye uyu muhango hano i Kirambo we yabwiye Paul Kagame ko batari kumwamamaza kuko yatsinze.
Ati “Hano nitwe twabaye aba mbere kumutora 100% mu 2003. Burera dufite impamvu nyinshi, murahazi Butaro, Kinyababa, Kivuye, Gatebe…Waduhaye umutekano.. muribuka turi mu Rugezi, turi mu makoro, ni nde waducyuye?… ni Paul Kagame, yaducyuye kugira ngo aduteze imbere…Ibitaro bya Butaro ubu biri ku rwego mpuzamahanga.
Amashuri 43 yisumbuye…mbere muri Komine zirindwi zahujwe hari harimo ishuri rimwe ry’abapadiri.
Urugomero rwa Ntaruka rwacaniraga abandi ruva Burera, ubu bavuye kuri 0% bageze 24% by’abafite amashanyarazi. Amazi bageze kuri 83% ngo barahinga bakeza inzara bayumva kuri Radio muri Somalia n’ahandi…”
P.Kagame ati “imihanda y’umukungugu iraza kuba amateka”
Mu ijambo rye, umukandida wa FPR Inkotanyi yibanze cyane ku kubwira abaturage ko bafatanyije nawe, na FPR n’andi mashyaka bari kumwe ntacyo batageraho mu byo bifuza, umutekano, imibereho myiza n’ibindi…
Ati “Aha muri Burera, no mu tundi duce, twarahabaye, twaraharwaniye, twarahatsindiye…ubu turi kuhubaka turashaka gutera imbere, byose birashoboka… byarashobotse… bizashoboka kubera mwebwe. Kubera ubufatanye… Twese dufatanyije, nta mpamvu Burera,… u Rwanda, tutazateri mbere.”
Paul Kagame avuga ko ashaka ko abantu bikorera ibyabo nta kibakoma, urubyiruko rukubakirwa amashuri rukiga rukagira ubwenge rugahanga imirimo.
Ati “Imihanda tureba itumukamo umukungugu iraza kuba amateka.”
Yababwiye ko guhera tariki 4 Kanama azaba afite indi myaka irindwi yo gukora byinshi. Ati “imyaka irindwi si myinshi cyane ariko ishobora no kuba myinshi bitewe n’uko igihugu gikora.”
Yarangije abizeza ko azagaruka hano kubashimira no kwishimana nabo ku bizaba byavuye mu gikorwa cyo kuwa 4 Kanama, mu matora ya Perezida wa Republika.
Photos © Evode MUGUNGA/UMUSEKE
Enge Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW/Burera
from UMUSEKE http://ift.tt/2f0Umid
No comments:
Post a Comment