Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwanze ko Tony Blair akurikiranwa mu nkiko

Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwitambitse ubusabe bw’uwigeze kuba umugaba w’ingabo za Irak bwo kujyana Tony Blair mu rukiko agakurikiranwa ku ruhare rwe mu ntambara yo muri Irak.

Gen. Abdul Wahed Shannan Al Rabbat, ashinjwa Tony Blair ibyaha by’ubushotoranyi ubwo yateraga Irak mu 2003 agiye gukuraho Saddam Hussein.

Lord Thomas of Cwmgiedd, Umuyobozi w’urukiko rw’Ikirenga, n’umucamanza Ouseley bakaba bateye utwatsi ubusabe bwa Gen. Wahed bavuga ko nta cyizere cy’uko hari icyo byatanga.

Uyu mujenerali yashakaga gushinja Tony Blair n’abandi ba minisitiri babiri b’ingenzi b’icyo gihe, Jack Straw, uwari ushinzwe ububanyi n’amahanga, n’intumwa nkuru ya leta, Lord Goldsmith. Gen Wahed kuri ubu uba muri Oman ngo nta passport afite yamugeza mu Bwongereza.

Tony Blair ubwo yasuraga ingabo z’u Bwongereza ku rugamba muri Irak

Abunganizi be mu mategeko bakaba bari basabye Urukiko Rukuru mu Bwongereza kubaha uruhushya rwo gusubira mu rukiko ku buryo Urukiko rw’Ikirenga rukuraho umwanzuro w’urukiko wo mu 2006 wavugaga ko mu mategeko y’u Bwongereza icyaha nk’icyo Blair ashinjwa cy’ubushotoranyi kitabamo.

 

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2hg999D
via IFTTT

No comments:

Post a Comment